Umuhanzikazi Robyn Rihanna Fenty yabenze umuherwe wo muri Arabia Saudite witwa Hassan Jameel w’imyaka 29 y’amavuko,bari bamaranye umwaka bakundana, bivugwa ko yabitewe no kuba amaze kuzinukwa abagabo ndetse n’uko uyu mukobwa akunda guhararukwa abagabo iyo bigeze ahantu urukundo ruryoshye.

Rihanna

Rihanna w’imyaka 30 yatangiye gukundana n’uyu muherwe Hassan Jameel mu mwaka ushize wa 2017 muri Kamena. Bagiye bagaragara mu bihe bitandukanye basohokanye, bari kumwe mu buryohe ku mazi yo ku Birwa bitandukanye. Uru rukundo rwabo rukaba rwarabayeho mu ibanga kugeza ubu batandukanye.

Rihanna yatandukanye n'umuherwe Hassan Jameel

Nkuko ibitangazamakuri harpersbazaar, dailymail ndetse na gulfnews bibitangaza, ngo umwe mu baganiriye n’ikinyamakuru Media Take Out yatangaje ko aba bombi bamaze gutandukana, gusa hakaba nta mpamvu baravuga yaba yabateye gutandukana, ariko bikavugwa ko Rihanna yari amaze kurambirwa uyu mugabo, no kurambirwa abagabo muri rusange.

Yagize ati: “Bari bafitanye umubano mwiza, ariko kuri ubu byarangiye, Rihanna yashenguye umutima we [Jameel]. Nibyo Rihanna akora kubabaza imitima y’abagabo.”

Bamwe mu nshuti za hafi za Robyn Fenty bemeza ko ari ibintu bisanzwe kuri we, rimwe na rimwe ngo iyo afitanye umubano uhamye n’umugabo bigeze aharyoshye aratungurana akawushyira ku ndunduro kuko ahararukwa abagabo vuba.

Urukundo rwa Rihanna na Hassan Jameel ntibakunze kurushyira ahagaragara. Mu kwezi kwa Kamena 2017 nibwo aba bombi bafotowe basomana muri Espagne, nyuma baza kugaragara kuri Ibiza barimo kwishimana, ariko ntibakunda kugaragaza ko bakundana ngo babishyire ku mbuga nkoranyambaga cyangwa ngo babyerurire itangazamakuru.

Rihanna wabanje gukundana na Chris Brown, batandukanye mu 2009, ubwo uyu muhanzi yamukubitaga bikamuviramo gufungwa. Nyuma yaje gukundanye na Drake, yongera kuvugwa mu rukundo ubwo yamenyanaga na Karim Benzema ukinira Real Madrid, nyuma hakurikiraho Hassan Jameel ari nawe bamaze gutandukana.

Hassan Jameel

Uyu Hassan Jameel akomoka mu muryango w’abaherwe, kuko bafite imigabane mu ruganda rw’imodoka zo mu bwoko bwa Toyota zigurishirizwa muri Arabia Saudite, umuryango uherutse kuza ku mwanya wa kane mu miryango y’abaherwe mu bihugu by’Abarabu, aho ufite umutungo mbumbe wa miliyari zisaga 4 na miliyoni 2 z’amadorali y’Amanyamerika.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU