Umutoza mushya Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo ugomba gusimbura Yvan Minnaert waraye i Kigali, yeretswe abakinnyi nku mutoza mu myitozo uyu munsi.

Roberto Oliveira Umutoza mushya yetswe abakinnyi azatoza uyu munsi

Umutoza Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo yamaze kumvikana n’ ubuyobozi bwa Rayon Sports gutoza iyi kipe mugihe cy’umwaka umwe.

Uyu mugabo w’imyaka 57, mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri ahagana mu ma saa tanu n’igice nibwo yeretswe abakinnyi bagomba gukorana mu mikino isigaye yaba iya shampiyona , igikombe cy’amahoro, CECAFA Kagame Cup ndetse n’imikino ihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo (CAF Confederation CUP)

Roberto Oliveira Umutoza mushya yetswe abakinnyi azatoza uyu munsi

Ibi biratangazwa n’umunyamabanga uhorahow’ikipe ya Rayon sports King Bernard agira ati:“Nibyo yamaze kugera mu Rwanda ubu tugiye kumwereka abakinnyi, icyo tumusaba ni ugutwara igikombe cy’amahoro, akagera kure hashoboka muri CECAFA Kagame Cup , ndetse no kwitwara neza mu mikino nyafurika isigaye”

Umutoza Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo yabaye umukinnyi, akinira amakipe nka  Fluminense Football Club, Clube de Regatas do Flamengo, Clube Atlético Mineiro … ndetse yigeze no guhamagarwa mu ikipe y’igihugu ya Brazil  mu bakinnyi bakomeye yakinanye nabo harimo igihangange  Zico, Falcao, Socrates, Cerezo, Eder, Rivelino, n’abandi .

Roberto Oliveira Umutoza mushya yetswe abakinnyi azatoza uyu munsi

Mu kazi ke k’ubutoza yanyuze mu makipe nka  Gasshopper yo mu Busuwisi, CE RIO Branco, Central, Geiotuba, Pelotas, Sao Bento, Fluminese, CSA, CRB yose yo muri Brazil, ndetse akaba yaranatoje muri Afrika mu makipe  nka Stade Tunisie, Stade Gabesien, Grombalia sports  na Espoir Sportif Hamman de Sousse yose yo muri Tunisie

Uyu mugabo azatangirira gutoza ku mukino wa  shampiyona wo kuwa kane, munsi wa  28 ubwo ikipe ya Rayon Sport izaba yasuye ikipe ya ESPOIR FC i Rusizi kuwa kane tariki ya 21 Kamena 2018 .

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU