Rutanga Eric, myugariro wa Rayons Sport n’Ikipe y’Igihugu Amavubi, ari mu byishimo bikomeye nyuma yuko umukunzi we witwa “Umunyana Shemsa” yibarutse umwana w’umukobwa ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu Tariki ya 20 Kamena 2018.

Rutanga Eric n’umukinnyi w’umunyagikundiro wubatse izina muri ruhago nyarwanda, akaba yarakinnye mu makipe anyuranye arimo APR FC, Rayon Sport akinira kuri ubu, ndetse no mu ikipe nkuru y’igihugu.

Uyu musore w’imyaka 24 n’umukunzi wa Shemsa bari mu byishimo bikomeye nyuma yuko Imana ibahaye umwana w’umukobwa wavukiye mu bitaro by’akarere ka Gasabo.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Rutanga yerekanye ibyishimo bidasanzwe mu magambo agira ati “Urakaza neza ku isi mukobwa wanjye, Mugore wanjye wakoze cyane kubw’iyi mpano nziza, Ndagukunda cyane Wendy Sultan.”

Rutanga Eric n'umukunzi we Umunyana Shemsa bibarutse umwana w'umukobwa
Rutanga Eric n’umukunzi we Umunyana Shemsa bibarutse umwana w’umukobwa
Rutanga yashimiye Shemsa kubw'impano nziza yamuhaye
Rutanga yashimiye Shemsa kubw’impano nziza yamuhaye

Aba bombi bibarutse nyuma yuko Rutanga atangaje ko basigaye babana nk’umugore n’umugabo mu nzu imwe, dore ko mbere Rutanga yabanaga na Yanick Mukunzi.

Reka tubibutse ko Tariki ya 15 Gashyantare 2018, Rutanga yafashe icyemezo cyo kuva muri Kiliziya Gatolika yerekeza Islam, Icyo gihe bamukoreye umugenzo witwa “Ashahadu”, yakirwa mu idini rishya ahita ahabwa izina rya Rutanga Eric Akram.

Eric Rutanga ukina muri APR FC n'umukunzi we Sultan Wendy

Eric Rutanga ukina muri APR FC n'umukunzi we Sultan Wendy

Eric Rutanga ukina muri APR FC n'umukunzi we Sultan Wendy

Rutanga Eric yavuze ko asigaye abana n'umukunzi we Shemsa(Wendy Sultan)

Umunyana Shemsa aritegura kwibaruka umukobwa mu kwezi kwa 6

Rutanga Eric n'umukunzi we Shemsa bahora mu byishimo

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU