Umuhanzi Niyibikora Safi ukunda kwiyita Madiba yamennye amabanga atarazwi na benshi y’icyamuteye gutandukana n’uwahoze ari umukunzi we {Butera Knowless} ndetse avuga n’impamvu nyamukuru yatumye ahitamo gutera umugongo itsinda rya Urban Boyz.

Ibi byavugiwe mu kiganiro Safi yagiranye n’abakunzi be ku rukuta rwa Instagram mu buryo bw’imbonankubone {Live}, aha yasobanuye byinshi k’ubuzima bwe, ndetse anatangaza amwe mu mabanga atazwi ku itandukana rye na Knowless no kuva muri Urban Boyz.

JUDITH NTAGO AZAZA GUTURA MU RWANDA

Bwa mbere, abakunzi bamubajije niba Umugore we “Niyonizera Judith” azaza gutura  mu Rwanda, maze asubiza agira ati “Judith ntago azaza gutura mu Rwanda, kuko amaze igihe kinini atuye muri Canada, yamaze gufatisha. Ahubwo njyewe nzajya njya kumusura ariko mpite ngaruka kuko ntago nkunda kuba mu mahanga, nikundira igihugu cyambyaye.”

Rimwe na Rimwe, Umugore we Judith ajya aza kumusura mu Rwanda
Rimwe na Rimwe, Umugore we Judith ajya aza kumusura mu Rwanda
Mu mpera za 2016, Safi Madiba yakundanaga na Judith ndetse yamweretse inshuti ze
Mu mpera za 2016, Safi Madiba yakundanaga na Judith ndetse yamweretse inshuti ze

ITANDUKANA RYA KNOWLESS NA SAFI

Madiba yasobanuye ko icyamuteye gutandukana na Butera aruko habayeho kutumvikana. Aha yagize ati “Urabona nibwo twari tugitangira umuziki, habayeho kutumvikana, rimwe na rimwe tukaburana, ibi bigatuma dutangira gucyekana(Umwuka mubi uza utyo). Kuva Knowless yabyara Ntago ndamusura, gusa Ndacyamukunda kuko nta rwango ruhari n’umunyamuziki nkanjye), iyo mukumbuye ndamwandikira cg nkamuhamagara.”

ICYAMUTEYE KUVA MURI URBAN BOYZ

Safi yagize ati “Ntitwari tucyumvikana, Hari harimo ibibazo byinshi, nabonaga Group yacu irimo gusubira inyuma cyane. Twabanje kwifashisha abakuru kugira ngo batugire inama ariko biranga, mpitamo gufata umwanzuro.wanjye. Indirimbo twakoranye nk’itsinda yanshimishije cyane kuruta izindi zose n’iyitwa Sintuza.”

Safi yabajijwe impamvu atigeze yifuriza Nizzo isabukuru nziza maze asubiza agira ati “Mu buzima bwanjye ntago njya nkora ikintu kitandi ku mutima. Ntago nigeze nifuriza Nizzo isabukuru nziza kubera ko bitari bindimo kandi ntago nari kumuryarya, ngo mbikore nshaka kuvugwa.”

Yabajijwe niba kuva yasezera mu itsinda yari yongera kugira umwanya wo kubonana na Humble na Nizzo maze avuga ko mu minsi ishize bose bigeze guhurira kuri RDB bagasuhuzanya, gusa ngo Ntago ajya avugana na Nizzo.”

BYINSHI UTARUZI KU BUZIMA BWA SAFI MADIBA.

Safi ni bucura mu muryango w’abana bane {Abakobwa babiri n’abahungu babiri}, akunda umukinnyi witwa Lionel Messi, Ikintu atinya cyane mu buzima bwe nukwica umuntu. Safi nta mwana yigeze abyara hanze, Umuhanzi akunda muri Africa ni Diamond. Mu Rwanda, Safi afana Rayon Sport, hanze agafana Manchester United.

IKINTU YAKOZE MU BWANA BWE ATAZIBAGIRWA

Rimwe ngo Umwarimu ngo yigeze kumukubita, maze afata umwanzuro wo gukina amayeri yo guhera umwaka, arangije ajya no kumurega ku mubyeyi we.

Safi ngo ntajya ajya avugana na Nizzo
Safi ngo ntajya ajya avugana na Nizzo
Safi yavuze ko agikunda Knowless, ngo nta rwango amufitiye kuko n'umuhanzi mugenzi we
Safi yavuze ko agikunda Knowless, ngo nta rwango amufitiye kuko n’umuhanzi mugenzi we
Imodoka ya Safi
Imodoka ya Safi
Safi Wiyise Madiba asigaye akora umuziki ku giti cye, ndetse amaze gukora indirimbo nka Kimwe Kimwe, My Hero, Nisamehe n'izindi nyinshi
Safi Wiyise Madiba asigaye akora umuziki ku giti cye, ndetse amaze gukora indirimbo nka Kimwe Kimwe, My Hero, Nisamehe n’izindi nyinshi

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU