Niyibikora Safi Uzwi nka Madiba ni umwe mu bahanzi babarizwa mu nzu Ifasha abahanzi ya The Mane ku munsi w’ejo nibwo yashyize ifoto ku rubuga rwe rwa Instagram aho akurikirwa  n’abantu basaga ibihumbi ijana na mirongo itatu  maze yandikaho amagambo y’icyongereza  ariko cyuzuyemo amafuti aho benshi barimo  bahise bamukosora  vuba vuba 

Iyo Foto Safi agaragara yicaye ku modoka yo mu bwoko bwa Infinity asa n’uwari wasohotse  yagiye kuruhuka hanze y’umujyi wa Kigali maze yandikaho amagambo  agira ati : I AM BLESSED (ndi umunyamugisha)CHOOSED (yashakaga kuvuga Chosen a bivuga ngo naratoranyijwe)

Safi nyuma yayo magambo yongeyeho andi magambo nanone avuga ati “ACCEPTED (narakiriwe), REDEEMED ,(nateye intambwe) na FORGIVED (Narababariwe ).

Bamwe mu bamukurikirira hafi bahise bafata iya mbere bamwe bamuha inkwenene abandi bamubwira ko ibyo yanditse ari amafuti cyane .

Gusa nubwo bamwe bamusekaga hari abandi bakomeje guhamya ko nta nka yaciye amabere kuko twese abakivuga nta kindi twahaye Imana kandi ubusanzwe ururrimi gakondo rwacu akaba ari Ikinyarwanda .

Gusa mu bwitonzi asanganywe umuhanzi Safi nta numwe yasubije  abamuhaye inkwenene  ndetse nabamugaragarije  ko yanditse amakosa  nta kintu yigeze asubiza ahubwo we yahisemo gukora ibyo abakunzi be bamusabye arabikosora .

Ibitekerezo by'abafana
Ibitekerezo by’abafana
Miss Igisabo yakosoye Safi Madiba, nyuma yo kwandika amakosa
Miss Igisabo yakosoye Safi Madiba, nyuma yo kwandika amakosa
Nyuma y'amagambo menshi bamuvuzeho, dore ifoto Safi yashyize hanze
Nyuma y’amagambo menshi bamuvuzeho, dore ifoto Safi yashyize hanze
Nyuma yo guhabwa inkwenene, Madiba yahise yikosora, maze asiba ibitekerezo byose byari byanditswe ku ifoto ye
Nyuma yo guhabwa inkwenene, Madiba yahise yikosora, maze asiba ibitekerezo byose byari byanditswe ku ifoto ye

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU