Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu Tariki ya 22 Kamena 2018, umusore w’ibigango witwa Seleman Mirundi usanzwe acunga umutekano wa Diamond Platnumz, yakoze impanuka ikomeye imuviramo kumeneka umutwe.

Seleman Mirundi wiyita “Mwarabu Fighter” ngo yakoze impanuka ubwo yarari mu myitozo maze agira ikibazo cyo kuva amaraso menshi mu mutwe mu buryo bukomeye.

Uyu musore ngo yahise ajyanwa mu bitaro bya Lugalo Hospital nyuma abaganga bamaze kubona ko nta bufasha buhagije bamuha bahita bamwohereza mu bitaro bikuru bya Muhimbili National Hospital mu Mujyi wa Dar es Salaam ari naho arwariye kugeza ubu.

Ubwoko bw’impanuka Mwarabu yakoze ntago bwasobanuwe neza gusa icyo abaganga bashimangiye nuko ngo bikomeye kuko byamuviriyemo kumeneka umutwe uruhande rw’iburyo.

Seleman Mirundi wiyita “Mwarabu Fighter” n'umurinzi wa mbere wa Diamond Platnumz
Seleman Mirundi wiyita “Mwarabu Fighter” n’umurinzi wa mbere wa Diamond Platnumz
Uyu musore w'ibigango yamenetse umutwe
Uyu musore w’ibigango yamenetse umutwe
Wassafi TV yatangaje ko uyu musore w'ibigango akomerewe
Wassafi TV yatangaje ko uyu musore w’ibigango akomerewe

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU