Myugariro akaba na akaba na kapiteni wa Real Madrid Sergio Ramos mu mazi abira, kuri ubu yategetswe guhindura nimero ye ya terefoni, nyuma y’iterabwoba ry’uko ashobora kwicwa akomeje gushyirwaho na bantu atazi kubera uruhare yagize mu ivunika rya Mohamed Salah wa Liverpool n’ikipe y’igihugu ya Misiri.

Sergio Ramos mu mazi abira akangishwa kwicwa n'abantu ataziMu mukino wa nyuma wa UEFA Champions league Real Madrid yatsinzemo Liverpool 3-1, ari nawo mukino Mohamed Salah yavunikiyemo, bikomeje gushyira Sergio Ramos mu mazi abira.

Sergio Ramos yatuye hasi Mohamed Salah mu bimuviramo kuvunika urutugu ibintu abakunzi ba Liverpool ndetse n’abanyamisiri batishimiye cyane kuko bari babuze rutahizamu wabo bizeye cyane muri uwo mukino.

Kuva icyo gihe Ramos yakomeje kwibasirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga abenshi bamushinja kuvuna Salah ku bushake.

Ibi byatumye kandi abasaga ibihumbi 500 basinya inyandiko zisabira uyu munya Espagne gufatirwa ibihano na FIFA, ndetse n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru i Burayi UEFA.

Amakuru avuga ko uku kwibasirana kwarenze imipaka  kuva ku mbuga nkoranyambaga kukagera ku guhamagarwa kuri terefoni ye ngendanwa aho we n’umuryango we bakomeje kwakira Telefoni za ma numero batazi zibatera  zibabwira ko bashobora kwicwa

Sergio Ramos mu mazi abira akangishwa kwicwa n'abantu atazi

Ikipe y’igihugu ya Misiri iherutse gutangaza ko Salah ari mu nzira zo gukira, hakaba hari n’icyizere cy’uko azakina imikino y’igikombe cy’isi, nk’uko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Misiri riherutse kubitangaza ribinyujije ku rukuta rwaryo rwa Facebook.

Byitezwe ko igihe Salah agomba kumara hanze y’ikibuga adakina kitagomba kurenza ibyumweru bitatu, hakaba hari n’amahirwe y’uko ashobora kuzakina umukino w’igikombe cy’isi wa mbere w’itsinda Misiri izacakiranamo na Uruguay.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU