Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda Azam Rwanda Premier League igeze ku munsi wa 27 w’imikino irakomeza kuri uyu wa mbere i tariki 18 Kamena 2018 ku bibuga bitandukanye.

Shampiyona y'umupira w'amaguru irakomeze uyu munsi

Kuri uyu wa mbere mu mupira w’amaguru hategerejwe imwe  mu mikino ishobora gutanga impinduka ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona yo mu Rwanda ya 2018 irigusatira umusozo.

Umukino utegerejwe n’abenshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda uyu munsi n’umukino uza guhuza ikipe ya As Kigali iza kwakira ikipe ya Police Fc ku kibuga cya As Kigali i Nyamirambo.

Impanvu itumye uyu mukino witwa uwo umunsi, nuko  ibiribuze kuva muri uyu mukino ku makipe yombi bigomba gutanga impinduka ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’umupira w’amagur mu Rwanda 2018.

Ku ruhande rw’ ikipe ya As Kigali iri ku mwanya wa kabiri, iramutse itsinze uyu mukino w’uyu munsi byayifasha kwegera ikipe ya APR Fc iri kumwanya wa mbere ifite amanota 54, mu gihe yo yaba yatsikiye ku ikipe ya Miroplast FC bazagukina uyu munsi.

Naho ku ikipe ya Police Fc iri ku mwanya wa gatandatu iramutse itsinz uyu mukino iza gukinamo na As Kigali birayifasha gusatira ikipe ya Rayon sports iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 45, nayo mu gihe yashobora gutakaza umukino ifitanye n’ikipe ya Gicumbi FC i saa kumi n’ebyiri z’umugoroba uyu munsi.

Dore uko imikino iza gukinwa uyu munsi Kuwa mbere 18 kamena 2018:

Etincelles FC vs Bugesera FC (Stade Umuganda, 15:30)

Rayon Sports FC vs Gicumbi FC (Stade de Kigali, 18:30)

SC Kiyovu vs Kirehe FC (Stade Mumena, 15:30)

Amagaju FC vs Sunrise FC (Nyagisenyi Grounds, 15:30)

Musanze FC vs Espoir FC (Stade Ubworoherane, 15:30)

Marines FC vs Mukura VS (Stade Umuganda, 13:00)

AS Kigali vs Police FC (Staded de Kigali, 15:30)

Miroplast FC vs APR FC (Mironko Grounds, 15:30)

Abakinnyi batemerewe gukina imikino y’umunsi wa 27:

  1. Kasongo Jean Pierre (Gicumbi FC)
  2. Barirekango Frank (Musanze FC)
  3. Hakizimana Francois (Musanze FC)
  4. Iyabivuze Osee (Sunrise FC)
  5. Niyonshuti Gad (Sunrise FC)
  6. Niyonshuti Modeste (Sunrise FC)
  7. Moussa Ally (Sunrise FC)
  8. Lomami Frank (Mukura VS)
  9. Mpozembizi Mohamed (Police FC)
  10. Niyokwizerwa Celestin (Amagaju FC)
  11. Bizimana Noel (Amagaju FC)
  12. Ngilimana Alex (SC Kiyovu)
  13. Kalisa Rachid (SC Kiyovu)
  14. Iranzi Jean Claude APR FC)

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU