Perezida Pierre Nkurunziza w’u Burundi, atangaza ko atazayiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu ateganywa mu mwaka wa 2020.

Sinziyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu mu 2020-Pierre Nkurunziza

Ibi yabitangaje ubwo yashyiraga umukono ku Itegeko Nshinga rishya ryavuguruwe muri kamarampaka yabaye mu kwezi gushize, mu gihe abatavuga rumwe na Leta y’uBurundi bashimangira ko ryahinduwe kugirango azashobore kuyobora kugeza mu 2034.

Umuhango wo gusinya iri tegeko Nshinga rishya, wabaye ku wa Kane tariki ya 7 Kamena 2018, mu Ntara ya Gitega, muri Komini Bugendana.

Perezida Pierre Nkurunziza ahamya ko itegeko Nshinga rishya ritamuhinduriwe, naho abatavuga rumwe na we bo bakaba bemezaga ko agiye gutegeka u Burundi nk’umwami wabwo kuzageza ku iherezo ry’ubuzima bwe.

Imbaga y’abaturage yari iteraniye aho ibi birori byo gushyira umukono ku Itegeko Nshinga rishya byabereye, bategereje kumva ijambo rya Perezida Nkurunziza, ngo akaba yatunguranye ubwo yavugaga ko ataziyamamaza mu 2020, nk’uko ibitangazamakuru hirya no hino bibitangaza.

Ku wa 17 Gicurasi 2018, nibwo amatora ya kamarampaka yabaye, abatoye Yego baba benshi kurusha abatarashakaga ko Itegeko Nshinga rihindurwa.

Perezida Pierre Nkurunziza yagiye ku buyobozi mu 2005, ubu akaba ayoboye manda ya gatatu yatangiye mu 2015, bamwe mu baturage bakaba bakivuga ko ayiyoboye binyuranyije n’amategeko, ko  manda zari zigenwe n’amategeko ari manda ebyiri gusa, zagombaga kurangirana na 2015.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU