Umuhanzikazi ukunzwe cyane mu gihugu cya Uganda, Spice Diana yateye utwatsi abahwihwisa ko ashobora kuba ari mu munyenga w’urukundo n’umuhanzi King Saha nawe urimo kugenda yigarurira imitima y’abagande benshi.

Spice Diana ubusanzwe witwa {Namukwaya Hajara Diana} n’umwari w’imyaka 22 wamaze gufata bugwate umuziki wo muri Uganda yifashishije indirimbo ze zirimo nka Anti kale, Asipolo, Bukete n’izindi nyinshi.

Mu minsi ishize, ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amafoto ya Spice na Saha bishimanye, bicyekwa ko bashobora kuba bari mu munyenga w’urukundo nubwo iyi nkumi yabihakanye.

Aganira n’itangazamakuru ryo muri Uganda, Spice yavuze ko nta mubano wihariye yigeze agirana na King Saha, ahubwo yahaye urwamenyo ababona amafoto bakabifatamo ibindi bindi.

Spice Diana yahakanye iby'urukundo rwe n'umuhanzi King Saha
Spice Diana yahakanye iby’urukundo rwe n’umuhanzi King Saha
King Saha nawe arakunzwe muri Uganda
King Saha nawe arakunzwe muri Uganda
Spice Diano yakwenennye abamushinja gukundana na Saha
Spice Diano yakwenennye abamushinja gukundana na Saha

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU