Umuhanzi ukunzwe mu Rwanda, Muyombo Thomas wiyise Tom Close mu muziki yagize icyo avuga ku kugura abafana mu gihe uhatanye mu irushanwa rikomeye nka Guma Guma, ndetse ananenga bikomeye abigize ba kagarara ngo bafite impano yihariye mu kuririmba.

Tom Close n’umuhanzi ufite amateka maremare mu muziki nyarwanda, akaba yaranegukanye igihembo cy’irushanwa rya PGGSS1 mu mwaka wa 2011.

Uyu munyagikundiro uherutse gushyira hanze iyitwa “My Love” yakanguriye abahatanye mu irushanwa rya PGGSS8 kugura abafana kuko ngo bibahesha amahirwe yo kuza mu ba mbere, ndetse bikaba bitanabujijwe.

Tom ashimangira ko abahanzi badakwiye kwiryamira ngo babiterere iyo, ahubwo bagomba gukora ibishoboka byose bidahabanye n’amategeko y’iri rushanwa kugira ngo wegukane intsinzi. Aha yanaboneyeho umwanya wo kunenga abahanzi bamwe na bamwe bakangisha ko bafite impano, bakibwira ko umuturage azapfa kubatora.

Tom Close watwaye PGGSS1 arakangurira abahanzi kujya bagura abafana
Tom Close watwaye PGGSS1 arakangurira abahanzi kujya bagura abafana

Muri uyu mwaka, iri rushanwa rihatanyemo abahanzi bakurikira: Khalfan, Jay C, Bruce Melody, Christopher, Uncle Austin, Mico The Best, Active, Just Family, Queen Cha na Young Grace.

Nyuma ya Gicumbi, Igitaramo cya kabiri kizabera i Musanze ku wa 2 Kamena 2018, abahanzi bazataramira i Huye ku wa 16 Kamena 2018, bajye i Rubavu ku wa 30 Kamena hanyuma basoreze i Kigali ku wa 14 Nyakanga 2018 ari nabwo hazatorwa umuhanzi wegukana irushanwa.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU