Umuhanzi ufite igikundiro mu Rwanda, Tom Close yatangaje bamwe mu bahanzikazi nyarwanda yemera, ndetse anagira inama atanga ku bandi bakobwa bose bakora umuziki.

Tom Close ubusanzwe witwa Muyombo Thomas n’umuhanzi ufite amateka maremare mu muziki nyarwanda, akaba yaranegukanye igihembo cy’irushanwa rya PGGSS1 mu mwaka wa 2011.

Uyu wamamaye mu ndirimbo nka My Love, Ubuziraherezo, Thank You n’izindi nyinshi yatangaje bamwe mu bahanzikazi nyarwanda akunda ibikorwa byabo, maze anaboneraho no kugiira inama umukobwa wese uri mu ruhando rwa muzika nyarwanda.

Knowless n'inshuti magara ya Tom Close, Marina nawe ngo n'umuhanzi abona urimo kwigaragaza neza
Knowless n’inshuti magara ya Tom, Marina nawe ngo n’umuhanzi abona urimo kwigaragaza neza
Tom Close yanavuze ko akunda imiririmbire ya Charly na Nina
Tom yanavuze ko akunda imiririmbire ya Charly na Nina

Tom Close aganira na Isango Star yagize ati “Nubwo tutanabafite ari benshi, hafi y’abahari bose ndabemera, gusa by’umwihariko nkagira n’inshuti zanjye nka Butera Knowless nkunda n’imiririmbire ye. Hari n’abandi bahanzikazi benshi nka Charly na Nina, hari nundi muhanzikazi mushyashya urimo kuririmba neza muri iyi minsi bita Marina n’abandi banyuranye.”

Tom kandi yashimangiye ko hari bamwe mu bahanzikazi babura guhozaho ibikorwa byabo gusa ngo bakwiye kubikosora.

Tom Close yatangaje abahanzikazi nyarwanda yemera
Tom Close n’umugabo wubatse

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU