Mu mbera z’icyumwe kuwa gatandatu i tariki 16 kamena 2018 mu ishyirahamwe ry’umukino wa Triathlon harakinwa irushanwa ngarukamwaka ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ku nshuro ya 24.

Triathlon: Harakinwa irushanwa ryo Kwibuka kuwa gatandatu GMT

Iri rushanwa ryateguwe n’Ishyirahamwe nyarwanda ry’umukino wa TRIATHLON kubufatanye bwa Ministeri y’umuco na sport, ni ku nshuro ya 24 hibukwa Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Triathlon: Harakinwa irushanwa ryo Kwibuka kuwa gatandatu GMTBiteganyijwe ko aya marushanwa azabera mu karere ka Karongi ku munsi wa gatandatu guhera I saa tatu za mugitondo.

Triathlon: Harakinwa irushanwa ryo Kwibuka kuwa gatandatu GMT

Iri rushanwa rya Triathlon ryo Kwibuka Abatutsi bazize Jenoside muri 1994 ku nshuro ya 24, abakinnyi bazarikina bazasiganwa uburyo bita Triathlon arinabwo bitirira uyu mukino, haba hakubiyemo imikino itatu, harimo gusiganwa mu mazi, gusiganwa ku igare bagasoza basiganwa ku maguru.

Triathlon: Harakinwa irushanwa ryo Kwibuka kuwa gatandatu GMT

Tubibutse ko Umwaka ushize iri rushanwa ryabereye mu ntara y’iburasirazuba mu mujyi wa Rwamagana ku kiyaga cya Muhazi.

Triathlon: Harakinwa irushanwa ryo Kwibuka kuwa gatandatu GMT

Akarere ka Karongi ni tumwe mu turere dukora ku kiyaga cya Kivu, gaherereye mu Ntara y’iburengerazuba bw’uRwanda, gatatswe n’imisozi itari miremire cyane, ndetse n’ibibaya bitoshye n’ubwiza bw’ icyayi cy’uRwanda biryoheye ijijo.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU