Umugabo witwa Troy Wamala ushinjwa kuba yarakubise ndetse agatwara ubuzima bw’umuhanzi w’icyamamare Mozwey Radio, agiye kujyanwa mu rukiko rukuru kugira ngo akatirwe.

Tariki ya 22 Mutarama 2018, nibwo uyu Troy yakubitiye Mozwey Radio mu kabari kitwa De Bar gaherereye ku muhanda ujya Entebbe, ahita ajyanwa mu bitaro yitaba Imana kuya 1 Gashyantare 2018. Urupfu rw’uyu muhanzi rwababaje benshi, yaba abagande ndetse n’abakunzi ba muzika baherereye hirya no hino ku Isi.

Nkuko bishimangirwa n’umushinjacyaha witwa  Julius Muhirwe, ngo ibimenyetso bigaragaza uko Troy yishe Radio byamaze gukusanywa, ndetse byagejejwe mu rukiko rukuru, k’uburyo yakatirwa.

Uyu Troy Wamala afungiye muri Gereza ya Luzira, bikaba biteganyijwe ko azahava ajyanwa kuburanishwa mu minsi iri imbere.

Uwishe Mozwey Radio agiye gukatirwa n’urukiko rukuru
Akabari Troy yakubitiyemo Mozwey Radio
Troy Wamala kuri ubu afungiye muri Gereza ya Luzira
Troy Wamala kuri ubu afungiye muri Gereza ya Luzira
Urupfu rwa Mozwey Radio rwababaje benshi
Urupfu rwa Mozwey Radio rwababaje benshi

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU