Nkuko bisanzwe bimenyerewe,  Iyo Icyumweru kirangiye tugerageza kubakusanyiriza amwe mu makuru nyamukuru  aba yararanze Icyumweru mu ruhando rw’imyidagaduro ya hano mu Rwanda, nkuko bigaragara aha hakurikira.

Hatanzwe ibihembo bya Made In Rwanda Awards

Ku mugoroba wo kuwa Gatandatu Tariki ya 23 Kamena 2018, kuri Hotel ya Onomo hatangiwe ibihembo bya Made in Rwanda Awards byari bihatanyemo ibyamamare binyuranye mu Rwanda, haba abanyamideli, abahanzi, Inzu z’imideli n’abandi.

Uru n’urutonde rw’abegukanye ibi bihembo

Best hair stylist: Mirror Salon

Best Makeup Artist: ASM

Best photographer: Lucman Mahoro

Best fashion boutique: Masha Boutique.

Female Model of Year: Djazira

Best Male Model of The Year: Sekamana Eric

Best Showbiz Show: Sunday  Night itambuka kuri Isango Star

Best Fashion Video of the Year: Wabubilawa by Dj Pius

Best Male Fashion Celebrity: Yanick  Mukunzi

Best Female Fashion Celebrity: Knowless Butera

Best creative design: Tanga Design

Best Local Fashion House: Moshion

People’s choice: Fenty (Uyu niwe watowe n’abantu cyane ku mbuga nkoranya mbaga)

Best Fashion Promoter: Rwanda Culture Fashion

Yannick Mukunzi, Knowless, Djazira bari mu begukanye ibihembo bya Made in Rwanda Awards

Yannick Mukunzi, Knowless, Djazira bari mu begukanye ibihembo bya Made in Rwanda Awards

Yannick Mukunzi, Knowless, Djazira bari mu begukanye ibihembo bya Made in Rwanda Awards

Abahanzi bahatanye muri Guma Guma bataramiye kuri Base mu gitaramo cya Mini Roadshow

Bwa mbere mu mateka Primus Guma Guma Super Star yageze mu karere ka Gakenke aho abahanzi bataramiye abo kuri Base. Ibyishimo byari byose, bishimiwe birenze ubwo bakiraga abahanzi icumi bahataniye irushanwa rikomeye mu gihugu kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Kamena 2018.

Abahanzi 10 bari muri PGGSS 8 bishimiwe birenze kuri Base

Abahanzi 10 bari muri PGGSS 8 bishimiwe birenze kuri Base

Abahanzi 10 bari muri PGGSS 8 bishimiwe birenze kuri Base

Abahanzi 10 bari muri PGGSS 8 bishimiwe birenze kuri Base

Orchestere Impala, Butera Knowless na King James berekeje i Maputo

Abahanzi nyarwanda bagizwe na Orchestre Impala, King James na Knowless Butera bamaze gusesekara i Maputo muri Mozambique aho kuri uyu wa 24 Kamena 2018 bari butaramire abanyarwanda baba muri iki gihugu.

Orchestre Impala, Knowless na King James bageze i Maputo

Orchestre Impala, Knowless na King James bageze i Maputo

Orchestre Impala, Knowless na King James bageze i Maputo

Rutanga Eric n’umukunzi we bibarutse umukobwa

Rutanga Eric, myugariro wa Rayons Sport n’Ikipe y’Igihugu Amavubi, ari mu byishimo bikomeye nyuma yuko umukunzi we witwa “Umunyana Shemsa” yibarutse umwana w’umukobwa ku gicamunsi cyo kuwa Gatatu Tariki ya 20 Kamena 2018.

Rutanga Eric n'umukunzi we Umunyana Shemsa bibarutse umwana w'umukobwa

Rutanga yashimiye Shemsa kubw'impano nziza yamuhaye

Umunyamideli Isimbi yifotoje yammbaye uko yavutse, benshi baravugishwa

Umukobwa w’umunyamideli witwa Rugambwa Isimbi Sylvine yatunguye abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gushyira hanze umurundo w’amafoto amugaragaza yambaye ubusa buri buri.

Rugambwa Isimbi Sylvine yifotoje yambaye uko yavutse

Amafoto ya Slyvine akomeje gutangaza benshi ku mbuga nkoranyambaga

Slyvine yirengagije itangazo Minisiteri y'umuco na Siporo iherutse gushyira hanze

Ifoto ya Slyvine mu buzima busanzwe

Teta Diana yahishuye ko mu munyenga w’urukundo

Umuhanzikazi Teta Diana uri mu bakunzwe mu Rwanda no hanze yarwo yahishuye ko ari mu nyanja y’urukundo n’umuntu utaramenyakana, mu butumwa yayindikiye ubwe ku rukuta rwa Twitter.

Ubutumwa yanditse kuri Twitter ashaka kwerekana ko ari mu rukundo

Amashusho ya Shaddy Boo yasakajwe ku mbuga za Pornography

Amashusho y’umunyagikundiro ku mbuga nkoranyambaga, { Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddy Boo } yamaze gukwirakwizwa ku mbuga zisanzwe zicuruza amashusho y’urukozasoni benshi bazi ku izina rya “ Pornography ”.

Amashusho ya Shaddy Boo yamaze gusakazwa ku mbuga za Pornography

Amashusho ya Shaddy Boo yamaze gusakazwa ku mbuga za Pornography

Amashusho ya Shaddy Boo yamaze gusakazwa ku mbuga za Pornography

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO NSHYASHYA YA EESAM NA MICO THE BEST

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU