Kuri uyu wa mbere Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya Dr Jeanne D’Arc Mujawamariya yasinye amasezerano y’ubufatanye n’Ikigo cy’Abarusiya kitwa Rosatom agamije kuzafasha u Rwanda gutunganya ubutare bubyazwa ingufu za kirimbuzi( neuclear power) zizifashishwa mu nganda n’ibindi bikorwa by’amahoro.

Nikolay Spasskiy umuyobozi wungirije ushinzwe imibanire ku ruhande rw’uruganda Rosatom niwe wasinye aya masezerano.

Muri aya masezerano kandi ngo hemejwe ko hazakorwa ubukangurambaga mu banyarwanda kugira ngo bamenye imikorere ya ziriya ngufu za kirimbuzi n’akamaro kazo mu iterambere.

U Rwanda na Rosatom ngo bazafatanya gushyiraho amatsinda aziga neza uko uriya mushinga wakorwa ndetse hakanozwa uko Leta z’ibihugu byombi zazakorana mu kuwushyira mu bikorwa, ikiswe Russia-Rwanda Intergovernmental Agreement.

Mu ntangiriro z’uku kwezi ubwo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya Sergey Lavrov we na mugenzi we Louise Mushikiwabo baganiraga n’abanyamakuru i Kigali, Lavrov yavuze ko ibihugu byombi bifite umushinga wo gutunganya ingufu kirimbuzi zifashihwa mu bikorwa by’amahoro.

Yanavuze ko Uburusiya buri kuganira n’u Rwanda uko bwaruha uburyo bugezweho mu kurinda ikirere mu bya gisirikare ( air defense systems).

Aya masezerano niyo ya mbere u Rwanda rugiranye n’Uburusiya mu gukoresha imbaraga kirimbuzi mu bikorwa by’amahoro nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru Neftegaz cyo mu Burusiya.

 Nikolay Spasskiy na Amb Mujwamariya nyuma yo gusinya aya masezerano kuri uyu wa mbere

Nikolay Spasskiy na Amb Mujwamariya nyuma yo gusinya aya masezerano kuri uyu wa mbere

Muri ayo masezerano  harimo kubaka ibikorwaremezo by’uyu mushinga mu Rwanda n’ibijyanye nikoreshwa ryawo, hamwe n’ikoreshwa n’ibyitwa ‘radioisotopes’ n’ikoranabuhanga ryifashisha imirasire inyuranye mu gukora ibikoresho, ubuhinzi n’ubuvuzi.

Aya masezerano kandi ateganya gushyiraho itsinda rihuriwe n’ibihugu byombi mu ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Ikigiye gukurikiraho ngo ni ukureba ishyirwa mu bikorwa ryayo hagati ya za guverinoma zombi.

Ikoreshwa ry’imbaraga kirimbuzi mu bikorwa by’amahoro risaba akenshi ibinyabutabire birimo Uranium na Plutonium.

Ubushakashatsi bwakozwe hagati ya 1968 na 1985 bwagaragaje ko ibinyabutabire bya Uranium (U) na Thorium (Th) byifashishwa mu gutunganya ingufu kirimbuzi biri mu butaka bw’amajyepfo y’u Rwanda ahagana ku gice cya Nyaruguru.

Uburusiya bufitanye ubufatanye n’u Rwanda mu gushakisha amabuye y’agaciro n’ibinyabutabire mu butaka bw’u Rwanda nk’uko byavuzwe na Sergey Lavrov i Kigali.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU