Ubwato butwaye abimukira 629 berekeza mu gihugu cy’ Ubutaliyani buracyari muri Mediterrane nyuma y’aho ubuyobozi bushya bw’intara yo hagati mu gihugu bwimanye uruhushya rwo kwinjira ku cyambu.

Abimukira 90 batwawe ku nkengera y'igihugu cya Libya

Matteo Salvini, yavuze ko agace ka Malte  ko kwakira ubwo bwato bwa Aquarius ari ko kabyanze.

Malta ivuga ko ishyirahamwe ritabara rya SOS Mediterrane ryakuye abo bimukira mu mazi ya Libia, bisobanura ko barebwa n’amategeko y’Ubutaliyani.

Ubutaliyani ni bwo bwinjiramwo abimukira benshi bava mu burasirazuba bwa Afrika bajya i Burayi.

Abatsinze mu matora aheruka mu Butaliayi bari bemeye ko bagiye gufata ingingo ikomeye ku bimukira

Ubutaliyani bwafunze ibyambu bikoreshwa mu gutabara abimukira
Abimukira benshi bongeye gusiga ubuzima mu nyanja

SOS Mediterranee bakoresha ubwato bwa Aquarius, bavuze ko ubwo bwato bwahawe itegeko n’itsinda rishinzwe gutabara mu mazi kuguma mu mwanya burimo.

Buvuga ko abo bimukira barokowe mu myanya itandukanye itandatu ku nkengero za Libya.

Umuvugizi w’iryo shyirahamwe Mathilde Auvillain yabwiye ibirontaramakuru bya Reuters ko “Icyo dushaka n’ukugeza ku cyambu abantu 629 bari mu bwato Aquarius – bamwe batabawe ejo nijoro bigoranye cyane.”

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU