Akarere ka Musanze niko gatahiwe mu kwakira igitaramo cya kabiri mu bitaramo by’Irushanwa rya Primus Guma Guma Super 8 nyuma yo kuva mu karere ka Gicumbi mu mpera z’icyumweru cyashize.

Iri rushanwa rimaze imyaka irindwi ribera mu Rwanda kuva mu 2011. Bwa mbere ryatwawe na Tom Close, King James (2012), Riderman (2013), Jay Polly (2014), Knowless (2015), Urban Boyz(2016) ndetse na Dream Boyz iheruka kuritwara mu 2017.

Muri uyu mwaka, iri rushanwa rihatanyemo abahanzi bakurikira: Khalfan, Jay C, Bruce Melody, Christopher, Uncle Austin, Mico The Best, Active, Just Family, Queen Cha na Young Grace.

Aba bahanzi bose bamaze kugera mu karere ka Musanze, ndetse n’imyiteguro irarimbanyije mu rwego rwo kugira ngo hazandikwe amateka muri iki gitaramo gitegerejwe n’abakunzi ba muziki benshi.

Abahanzi bose bariteguye cyane
Abahanzi bose bariteguye cyane
Uko byifashe I Musanze ahategerejwe igitaramo cya kabiri cya PGGSS8
Ahazabera iki gitaramo nuku hateguye
Imodoka yatwaye abahanzi ubwo yahagurukaga i Kigali
Imodoka yatwaye abahanzi ubwo yahagurukaga i Kigali
Kuri uyu wa Gatandatu, biraba ari ibicika mu karere ka Musanze
Kuri uyu wa Gatandatu, biraba ari ibicika mu karere ka Musanze
Ubwo bari bamaze gusesekara mu mujyi wa Musanze
Ubwo bari bamaze gusesekara mu mujyi wa Musanze

Igitaramo cya gatatu kizabera i Huye ku wa 16 Kamena 2018, bajye i Rubavu ku wa 30 Kamena hanyuma basoreze i Kigali ku wa 14 Nyakanga 2018 ari nabwo hazatorwa umuhanzi wegukana irushanwa.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU