Ibitaramo by’irushanwa ry’umuziki riruta ayandi yose mu Rwanda (Primus Guma Guma Super Star 8) byakomereje mu karere ka Rubavu ho mu ntara y’iburengerazuba, ahitezwe uburyohe bw’ibirori kurusha izindi ntara zose.

Guma Guma n’irushanwa ry’umuziki rimaze imyaka irindwi ribera mu Rwanda kuva mu 2011. Bwa mbere ryatwawe na Tom Close, King James (2012), Riderman (2013), Jay Polly (2014), Knowless (2015), Urban Boyz(2016) ndetse na Dream Boyz iheruka kuritwara mu 2017.

Muri uyu mwaka, iri rushanwa rihatanyemo abahanzi bakurikira: Khalfan, Jay C, Bruce Melody, Christopher, Uncle Austin, Mico The Best, Active, Just Family, Queen Cha na Young Grace.

Iki gitaramo kigiye kubera I Rubavu cyahuruje imbaga nyamwinshi yiganjemo abanya Kigali batagira ingano, ndetse n’abandi bakunzi b’umuziki baturutse mu zindi ntara harimo no mu gihugu cy’abaturanyi cya Congo.

Imyiteguro irarimbanyije ku mpande zombi, abashinzwe gutegura irushanwa bamaze gutegura neza ahari bubera iki gitaramo, ndetse n’abahanzi nabo bamaze kugorora ijwi {Sound Check} kugira ngo baze guseruka gitwari imbere y’abakunzi babo.

Abahanzi nibava muri aka karere ka Rubavu, baraba basigaje igitaramo cya nyuma kizabera mu mujyi wa Kigali ku ya 14 Nyakanga 2018 ari nabwo hazatorwa umuhanzi wegukana igikombe cy’iri rushanwa.

Uko byifashe I Rubavu ahagiye kubera igitaramo cya Guma Guma
Imodoka yazanye abahanzi

Uko byifashe I Rubavu ahagiye kubera igitaramo cya Guma Guma Uko byifashe I Rubavu ahagiye kubera igitaramo cya Guma Guma

Uko byifashe I Rubavu ahagiye kubera igitaramo cya Guma Guma
Abahanzi bakoze Sound Check

Abahanzi basabanye n’abakunzi babo
Uko byifashe I Rubavu ahagiye kubera igitaramo cya Guma Guma
Abafana bari bishimye, barimo no gusoma kuri Primus

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU