Mu karere ka Rubavu mu gitondo cyo kuwa mbere ku i tariki ya 11 Kamena 2018 saa tatu za mu gitondo Polisi yafatanye umugore  udupfunyika 800 tw’urumogi arwambariyeho.

Umusore w’imyaka 24 mu karere ka Rubavu yafatanye urumogi arimo ku rwinjiza mu gihugu

Uyu mugore w’imyaka 43 y’amavuko witwa Musabende Cecile yafatiwe mu kagari ka Rugerero mu murenge wa Rugerero ahagana saa tatu za mu gitondo akenyereye kuri urwo rumogi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira yavuze uko uyu mugore yafashwe.

Yagira ati;”Polisi yabonye amakuru ko uyu mugore atunda, akanakwirakwiza urumogi; kandi ko ari muri imwe mu modoka zitwarwamo abagenzi mu buryo bwa rusange yarimo kuva i Rubavu yerekeza i Kigali. Ubwo imodoka yarimo yageraga mu Rugerero; Polisi yarayihagaritse, imusaba gusohokamo, iramusaka; imusangana utwo dupfunyika 800 tw’urumogi; yaruhambiriye ku matako no ku kibuno; hamyuma arwambariraho ikabutura; hejuru yayo yambara ikanzu ndende n’umupira w’imbeho w’amaboko maremare. Polisi yahise imufata imushyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).”

Umusore w’imyaka 24 mu karere ka Rubavu yafatanye urumogi arimo ku rwinjiza mu gihugu

CIP Gasasira yashimye abatanze amakurru yatumye Polisi yo muri aka karere ifatana uyu mugore urwo rumogi; yibutsa kandi ko; nubwo abinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu bakoresha amayeri menshi kugira ngo be gufatwa; bitayibuza kubatahura no kubafata bitewe nuko izi uko babigenza.

Akarere ka Rubavu ni hamwe mu hakunze gufatirwa ibiyobyabwenge byiganjemo urumogi. Ababyinjiza mu gihugu baba babikuye muri kimwe mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda.

Bamwe mu bahafatirwa baba babikenyereyeho; abandi bafatwa babihetse ku mugongo nk’abana; mu gihe abandi bafatwa babihishe mu biribwa n’ibinyobwa nk’imigati, ibihaza, amata n’ibindi. Hari n’abo Polisi ijya ifata babyambariyeho ingofero; abandi bagafatwa babihishe mu mapine y’amagare n’ibindi binyabiziga.

 

Umusore w’imyaka 24 mu karere ka Rubavu yafatanye urumogi arimo ku rwinjiza mu gihugu

CIP Gasasira yibukije ingaruka zo kwishora mu biyobyabwenge agira ati,”Gufata amafaranga ukayashora mu rumogi cyangwa ibindi biyobyabwenge uba uyatwitse; uba uyapfushije ubusa  kuko iyo bifashwe biratwikwa; ibindi bikamenwa. Polisi iragira inama ababyinjiza mu gihugu, ababicuruza, ababinywa n’ababikoresha kubireka; kuko, usibye kuba ari ibyaha, baba bashyira ubuzima bwabo mu kaga kubera ko umuntu ubinywa bimutera uburwayi butandukanye bugoye kuvura.”

Umugore w'imyaka 43 yafatanye urumogi arwambariyeho
Musabende Cecile w’imyaka 43 wafatanywe urumogi

Kuri uyu munsi kandi Polisi muri aka karere yafatanye uwitwa Kabera Willy udupfunyika 300 tw’urumogi arutwaye mu gakapu; uyu musore w’imyaka 27 y’amavuko akaba yarafatiwe mu kagari ka Rukoko, mu murenge wa Rubavu; Polisi imaze kumufata na we yamushyikirije RIB.

Urumogi rufatwa nk’Ikiyobyabwenge mu Rwanda nk’uko biteganywa n’Iteka rya Minisitiri w’Ubuzima Nº 20/35 ryo ku wa 09/6/2015 rigena ibinyobwa bitemewe n’ibindi bintu bicungwa kandi bifatwa nk’ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo.

Umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU