Umuhanzi ukunzwe mu gihugu cya Uganda, Dr Bitone yakubiswe aranozwa, maze abagizi ba nabi bamusiga bamugize intere agaramye mu kayira kagana iwe.

Mu bigaragara, Umuhanzi Dr Bitone bamukubise baramunoza koko
Mu bigaragara, Umuhanzi Dr Bitone bamukubise baramunoza koko

Uyu muhanzi yamamaye cyane mu gihugu cy’ubugande nyuma yo kwinjira mu ruhando rwa muzika aririmba mu ijwi risa neza neza nk’irya Jose Chameleon, ndetse akenshi abantu ntibabashaga gutandukanya indirimbo ze niza Jose C.

Mu ijoro ryashize, Abantu bataramenyakana bari bwitaje ibikoresho birimo Inyundo, bakubise Dr Bitone nk’Izakabwana, bamusiga arambaraye mu nzira igana iwe yahindutse indembe.

Uyu akimara kubonwa aho bamusize, abatabazi bihutiye guhita bamujyana mu bitaro biherereye ahitwa Kiruudu, gusa ngo ubuzima bwe buri aharindimuka.

Mu gihugu cy’ubugande hakunze kuvugwa imico itari myiza namba yo gutega abantu bakabahondagura, ni nyuma yuko bishe Mozwey Radio, ndetse hari n’undi muhanzi witwa Chris Evans Kaweesi nawe uherutse gutegwa n’abagizi ba nabi maze bamukubita ubuhiri butagira ingano, akizwa no kubangira amaguru ingata.

Mu gihe cy'ubugande, hakunze kuvugwa abagizi ba nabi benshi, k'uburyo iyo utabangiye amaguru ingata, bashobora no kugukuramo umwuka
Mu gihugu cy’ubugande, hakunze kuvugwa abagizi ba nabi benshi, k’uburyo iyo utabangiye amaguru ingata, bashobora no kugukuramo umwuka
Impamvu yo gukubitwa Inyundo zitagira uko zingana ntago izwi
Impamvu yo gukubitwa Inyundo zitagira uko zingana ntago izwi
Dr Bitone yahise ajyanwa mu bitaro byahitwa Kiruudu
Dr Bitone yahise ajyanwa mu bitaro byahitwa Kiruudu

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU