Maria ni umuhanzikazi Marina amaze kugenda yigarurira imitima ya bamwe mu bakunzi b’umuziki nyarwanda kubera ubuhanga afite mu miririmbire ye.

Umuhanzikazi Marina yamenyekanye mu ndirimbo yitwa TOO MUCH indirimbo yahuriwemo n’abahanzi benshi, nyuma yaje kugenda akora indirimbo ze ku giti cye nka MARINA,TUBISUBIREMO, ndetse  ntiyagarukie aho yambutse imipaka akorana na  Papito umu raperi ukunzwe cyane muri tanzania ndetse nind aheruka gukorana na Harmonize umuhanzi ubarizwa muri wasafi.

Umuhanzikazi Marina arataramira muri vision club kuri iki cyumweru

kuri iki cyumweru tariki 24 nyakanga 2018 uyu muhanzi kazi Marina arataramira muri Vision club i nyabugogo aho aza kuba abagezaho zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe .

Mukiganiro n’uwateguye iki gitaramo yadutangarije ko iki gitaramo cyateguwe mu rwego rwo kwegereza abakuzi b’umuziki abafana babo dore ko kwinjira muri iki gitaramo azaba ari ama faranga 1000 rwf kuri buri wese uzitabira  imiryango ikazaba ifunguye guhera isa moya z’umugoroba.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU