Benjamin Nwachukwu uzwi ku kazina ka Shuga Shaa, umuhanzi akaba n’uumukinnyi wa Filime, yatunguye abantu mu gihugu cya Nigeria aho avugiye ko ari m’urukundo n’igipupe yise Tonto shaa.

Nigeria umukinnyi wa Filime yihebeye igipupe bagiye kurushingana

Bwa mbere uyu musore yagaragaye ateruye uwo mukunzi we w’igipupe  bagiye kureba filime ,nyuma yaho aza kwandika kuri Instagram ye yerekana imodoka shya yaguriye iki gipupe.

Abakunzi buyu muhanzi baramurakariye bikomeye bavuga ko ari umurwayi wo mu mutwe ibi bitagakwiye kuba ku muntu muzima . Gusa hari n’ababifata nk’urwenya uyu musore Shuga Shaa yaba yarashatse gusetsa abantu bisanzwe gusa birasa naho bigenda bifata indi ntera.

Ubwo yaganiraga n’igitangazamakuru BBC, Benjamin Nwachukwu yavuze ko urukundo afitiye uyu mukunzi we ari urwanyarwo kandi atarwicuza ndetse akaba yaremeje ko afite umugambi wo kubakana n’iki gipupe cy’umukobwa yise Tonto shaa.

Shuga Shaa yagize ati: “Tonto shaa ni ikiremwa nk’ibindi  kandi akwiye kubahwa. atuma umutima wanjye utuza/utekana ntidushwana kandi ntajya ambabariza umutima.”

Umukinnyi wa Filime Shuga Shaa yihebeye igipupe bagiye kurushingana

Umukinnyi wa Filime Shuga Shaa yihebeye igipupe bagiye kurushingana

Umukinnyi wa Filime Shuga Shaa yihebeye igipupe bagiye kurushingana
Imodoka shaa yaguriye umukunzi we Tonto Shaa

Umukinnyi wa Filime Shuga Shaa yihebeye igipupe bagiye kurushingana

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU