Kuri uyu wa Gatatu Tariki 27 Kamena 2018 Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda harakinwa imikino ya nyuma ya Azam Rwanda Premier League 2017/18, umukino wa nyuma wa APR FC ukazabera kuri Stade Amahoro.

Umukino wa nyuma wa APR FC uyihesha intsinzi uzabera i Kigali ku Mahoro

Umukino wahinduriwe ikibuga ni umukino w’ikipe ya APR FC na Espoir FC warikuzabera ku kibuga cya Espoire, kuko ariyo yari kwakira uyu mukino ku bwo ubusabe bwayo yandikiye ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa isaba ko uyu mukino wazakinirwa ku kibuga cya Stade Amahoro i Remera.

Bidatinze iyi kipe yemerewe gukinira uyu mukino wa nyuma ku ikipe ya APR FC igiye kwegukuna igikombe cya Shambiyon ya Azam Rwanda Premier League 2017/18. iyi kipe irakina umukino wa nyuma wa shampiyona iri no kwitegura kujya gukina imikino y’irushanwa rya Cecafa Kagame Cup izabera muri Tanzania.

Uko imikino ya Shampiyon y'umunsi wa 29 yasize urutonde rw'agateganyo
Uko amakipe akurikirana ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyon

Dore uko imikino y’umunsi wa 30 wa Shampiyona izakinwa:

Gicumbi FC vs Etincelles FC (Gicumbi)
Police FC vs Kirehe FC (Stade de Kigali)
Mukura VS vs Bugesera (Stade Huye)
Espoir FC vs APR FC (Stade Amahoro)
Sunrise FC vs Miroplast FC (Nyagatare)
Amagaju FC vs SC Kiyovu (Nyagisenyi)
Marines FC vs Rayon Sports FC (Stade Umuganda)
Musanze FC vs AS Kigali (Stade Ubworoherane)

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU