Umunyamakuru ukunzwe mu rubuga rw’imikino kuri TV10, Karangwa Jules ari mu byishimo bidasanzwe nyuma yuko umukunzi we Sandra Umutoniwase yibarutse umwana w’umuhungu mu mpera z’icyumweru dusoje.

Jules Karangwa n’umunyamakuru wamamaye mu itangazamakuru ry’imikino hano mu Rwanda, akaba yaranyuze ku ma radiyo na Televiziyo nka Royal TV {Itarafungwa}, Salus FM, TV/Radio10 akorera kuri ubu.

Tariki ya 01 Werurwe 2018 nibwo Jules Karangwa n’umukunzi we Sandra basezeranye imbere y’amategeko mu muhango wabereye ku biro by’umurenge wa Kicukiro mu karere ka Kicukiro. Ni mu gihe Tariki ya 03 Werurwe aribwo Jules Karangwa yasabye anakwa umukunzi we, ndetse banasezerana imbere Imana mu birori byari binogeye ijisho byitabiriwe na bamwe mu byamamare biganjemo abakinnyi n’abanyamakuru ba Siporo.

Nkuko yabyanditse ku mbuga nkoranyambaga ze, Jules ari mu byishimo bikomeye nyuma yo kwakira umwana we w’imfura w’umuhungu yahise aha izina rya “Jussi.”

Aha yagize ati “ Ibihe nari maze igihe ntegereje byageze, Nta byishimo na bimwe kuri iyi Si wagereranya no guterura umwana wawe ku nshuro ya mbere. Urakaza neza ku isi Muhungu, Wakoze cyane mugore nkunda @reinedafrique #Ikazemumuryango “Jussi.”

Umunyamakuru Jules Karangwa n’umukunzi we bibarutse Umuhungu
Jules na Sandra bibarutse umwana w’umuhungu
Ubukwe bwabo bwagenze neza cyane
Ubukwe bwabo bwagenze neza cyane
Aba bombi bakoze ubukwe, nyuma y'imyaka 8 bakundana
Aba bombi bakoze ubukwe, nyuma y’imyaka 8 bakundana
Ubwo Jules na Sandra bajyaga gusezerana
Ubwo Jules na Sandra bajyaga gusezerana

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU