Mu Majyaruguru ya Ethiopia, mu Karere ka Merkeb Tabya, kuri iki cyumweru gishize umupasiteri witwa Docho Eshete yariwe n’ingona ubwo yabatirizaga abakirisitu be mu kiyaga giherereye muri ako gace.

Umupasiteri Docho Eshete yariwe n'ingona ubwo yarimo kubatiza

Kuri iki Cyumweru mu gitondo ubwo uyu mu Pasiteri yari mu kiyaga amaze kubatiza abantu babiri gusa nibwo ingona yamusimbukiye ivuye mu mazi yabatirizagamo abakirisitu, be maze iramufata.

Ketema Kairo, umwe mu baturage babonye aya marorerwa aba yagize ati: “Yabatije umuntu umwe arangije afata undi. Mu kanya gato, ingona yasimbutse iva mu mazi ifata Pasiteri, isunikira ku ruhande uwo yabatizaga.”

Igitangazamakuru BBC na Dorkena.com yo muri Etiyopia bitangaza ko abakirisitu b’idini riyobowe n’uyu mu pasiteri Docho Eshete babonye ibyo biba ntibagira ubufasha bamuha ahubwo amarira yari yose, mu gihe abaturage n’abarobyi bakoze ibishoboka byose ngo batabare Pasiteri Docho ariko biba iby’ubusa.

Ariko nk’uko umwe mu bapolisi yabitangaje, abo baturage babashije kubona umurambo wa pasiteri Eshete.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU