Umuraperi Kamatari Thierry ukoresha izina ry’ubuhanzi rya Racine yashyize hanze amashusho y’indirimbo yitwa “Nzura” akoze mu buryo bwihariye cyane, k’uburyo abenshi mu bayabonye bakomeje gutangara cyane.

Uyu musore w’imyaka 21 aririmba injyana ya Hip Hop gusa icuranze mu buryo bugezweho (Trap Music), akaba yaramenyekaniye cyane mu ndirimbo yitwa Agahugu.

Kamatari Thierry uzwi nka Racine ari mu baraperi bakunze kurangwa n'udushya twihariye
Kamatari Thierry uzwi nka Racine ari mu baraperi bakunze kurangwa n’udushya twihariye

Kuri ubu, Racine yashyize hanze amashusho y’indi ndirimbo yitwa Nzura yiganjemo ibintu bitamenyerewe mu ruhando rwa Muzika nyarwanda.

Mu ndirimbo Nzura, Racine agaragara aryamye mu mva, ahandi akagaragara azuka, ndetse hari naho agaragara bamubambye ku musaraba bimeze neza neza nkibyo za ngabo za Herode zakoreye Yesu.

Muri aya mashusho, Racine agaragaramo avuye mu mva
Muri aya mashusho, Racine agaragaramo avuye mu mva

Uyu musore aganira na Touchrwanda, yavuze ko agamije kwerekana impinduka zitamenyerewe mu muziki, k’uburyo n’abaraperi bo mu bindi bihugu bazajya babona ko hari itandukaniro mu muziki nyarwanda.

KANDA HANO UREBE NZURA YA RACINE

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU