Jahseh Dwayne Onfroy wamenyekanye nka XXXTentacion ni umusore watangiye muzika ye mu mwaka wa 2013 ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere uyu musore yarasiwe mu mugi wa Floarida n’abantu bataramneyekana ubwo yavaga mw’iduka ricuruza Moto aho yahise asiga ubuzima .

Umuraperi XXXTentacion yarasiwe muri Florida ahita yitaba Imana

Amakuru dukesha bimwe mu bitangazamakuru byo muri Amerika  nuko uyu musore ubwo yasohokaga mw’iduka  ricuruza Moto haje abasore babiri bari bambaye imyenda y’umukara bamurasa amasasu menshi barahuga .

umuvugizi wa polisi muri ako gace abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yahamije koko iby’urupfu rw’uyu muraperi babanje kujyana kwa muganga ariko akaza gushiramo umwuka ahagana i Saa kumi z’umugoroba .

XXXTentacion w’umunyamerika yamenyekanye cyane mu ndirimbo “Look at Me” iyi yanamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga mu mwaka wa 2017, uyu yari umwe mu bahanzi bakomeye cyane ko nkuko bigaragara ku rubuga rwa Billboard indirimbo iri kuri album yeherukaga gukora ‘Sad’ yari iri ku mwanya wa 7 mu ndirimbo ijana zikunzwe cyane ndetse inamaze hafi ibyumweru bitari bike iri kuri urwo rutonde.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU