Umuryango w’ubwami bw’abongereza urimo kwitegura ubundi bukwe bushya bwitezwe kuzaba ari ubudasanzwe kuko buzaba bushyingira abahuje ibitsina mu mateka y’ubwami ku isi.

Umuryango w'ubwami bw'ubwongereza ubaye uwambere ushyingiye abahuje ibitsina

Ubu bukwe budakunzwe kuvugwaho rumwe n’abatuye iyi si buje nyuma igikomangoma Prince Harry gihamije agaciro k’abirabura mu isi aho cyemeye kubana n’umwe mu bafite inkomoko ku mugabane w’abafite uruhu rwirabura mu isi witwa Meghan. Kuri ubu uyu muryango uri mu ikomeye mu isi uri gutegura ubukwe bwa mubyara w’umwamikazi w’abongereza Elizabeth witwa Ivar Mountbatten.

abahuje ibitsina
Lord Ivar Mountbatten n’umukunzi we James Coyle

Uyu Ivar Mountbatten agiye gushyingirwa n’umubanyi we w’ibihe byose witwa James Coyle. Aba basore babiri bagiye kubana baravukanye ibitsina bisa bakoze ibitarigeze bikorwa n’umuntu numwe mu babayeho bose ari mu miryango y’abami,abamikazi n’ibikomangoma.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU