Rayon Sports yahagaritse umutoza mukuru, Ivan Mineart n’abamwungirije  (Janot na Lomami Marcel) hasigara umutoza w’abazamu gusa kubera ikibazo cyo kumvikana hagati yabo no gushaka gucamo ibice ikipe.

Umutoza Lomami Marcel yatangaje ko bahagaritswe

Umutoza ushinzwe kongerara ingufu abakinnyi, Lomami Marcel yavuze ko guhagarikwa mw’ikipe ya Rayon Sports bishingiye ku myitwarire mibi y’ikipe harimo n’umusaruro mubi bagaragaje mu mikino iheruka.

Marcel ati, “Baduhagaritse igihe kitazwi, habayemo kutumvikana ku bintu bimwe na bimwe n’umutoza mukuru kuko kuva yaza yazanye ibye agira n’abamujya mu matwi kandi nk’abantu babaye muri Rayon Sports hari byinshi tuba tuzi igenderaho.”

Yakomeje avuga ko nta bwoba atewe no kuba bakirukanwa burundu kuko ku mutoza byose birashoboka kandi ko afitiye icyizere abakinnyi bari mu myiteguro yo gucakirana na APR FC kuri uyu wa gatanu.

Ati, “Kuba kuduhagarika igihe kitazwi bishobora kutuviramo kwirukanwa burundu mu ikipe ya Rayon Sports ibyo nta kibazo mu kazi kacu k’ubutoza ugomba guhora ubyiteguye, gusa kuba tutari kumwe n’ikipe bishobora kugira ingaruka ariko abakinnyi ba Rayon ni bakuru bazi icyo bashaka ariyo mpamvu utahita ugira icyo wemeza ku mukino bazahuramo na APR FC”

Kutumvikana muri Rayo Sports byatangiye kuzamuka nyuma yo kubona amafaranga ahabwa ikipe yageze mu matsinda y’imikino ya CAF aho mu migabanyirize y’aya mafaranga abakinnyi batabonye amafaranga angana dore ko hari n’abatarabonyeho n’iripfumuye.

Nyuma yo kugabana amafaranga umusaruro ku ikipe harimo no kubona amanota atatu mbumbe byakomeje kuba ingorabahizi biza gusemburwa no gutsindirwa ibitego 2-1 I Kigali n’ikipe y’Amagaju, ibintu byarakaje abafana b’iyi kipe bashaka no kubangamira umutoza ariko polisi irahagoboka ari nabwo bamwe mu bakinnyi bagaragaje uruhande babogamiyeho.

Umutoza Lomami Marcel yatangaje ko bahagaritswe
????????????????????????????????????

Ku mugoroba w’ejo nibwo hasohotse amakuru ko Umubiligi watozaga ikipe ya Rpn Sports, Ivan Mineart yirukanwe, abamwungirije bagahagarikwa mu gihe kitazwi.

Ibi bije nyuma yo kuba muri Rayon Sports haragiye hagaragaramo umwiryane no kutumvikana mu mikinishirize y’abakinnyi bamwe na bamwe no kuba hari abatifuzaga ko umutoza mukuru {Mineart} yakomeza kubatoza byaje no gutuma abakinnyi bagera kuri 20 biyandika bemeza ko badashaka umutoza byaviriyemo no guhagarikwa kwa kapiteni w’iyi kipe, Ndayishimiye Jean Luc.

Rayon Sports yirukanye abatoza habura imikino itanu ngo Shampiyona y’u Rwanda (Azam Rwanda Premiere League) irangire, aho iri ku mwanya wa 3 n’amanota 45 ikaba irushwa amanota atandatu na APR FC ndetse na AS Kigali ziyiri imbere bigoranye ko yakwizera ko izatwara iki gikombe n’ubwo mu mupira w’amaguru byose bishoboka.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU