Kuri uyu munsi wa kabiri w’imikino y’igikombe cy’isi kiri kubera mu Burusiya ikipe ya Urguay ishoboye kwikura bigoranye imbere y’ikipe ya Egypt (Misiri), umukino urangiye Urguay itsinze Egypt igitego 1-0.

Urguay itsinze Egypt mu minota ya nyuma

Misiri yatangiye imikino idafite Mohamed Sarah nubwo yari yicaye iruhande mu basimura,  mu mukino wa kabiri wiri rushanwa, wabere kuri sitade ya Ekaterinburg Arena, ukaba wasifuwe na Bjorn Kuipers wo mu gihugu cya Netherlands.

Muri uyu mukino amakipe yombi yatangiye yigana ubona nta buryo bw’igitego buraboneka vuba ariko ku munota wa 7 w’umukino Edison Cavan usanzwe akinira Paris Saint Germais yaje kubonera uburyo Urguay ariko umuzamu abyitwaramo neza.

Ku munota wa 87, Cavan yari abonye igitego ku mupira w’umuterekano yateye, Misiri ikizwa n’igiti cy’izamu, abasore ba Misiri barahagoboka. Ku munota wa 89 Urguay yabonye igitego gitsinzwe na Jose Gimenez, umukino urangira gutyo nyuma y’iminota 5 yari yongeweho, Urguay itsinda Egypt 1-0.

Egypt ikaba iri mu itsinda rimwe na Russia mu itsinda A, yabonye amanota atatu yayo ku mukino ufungura irushanwa, iyabona itsinze Saudi Arabia ibitego 5-0. Russia na Urguay zikaba zegamanye amanota 3.

Uko umukino wagenze mu mafoto:

Urguay itsinze Egypt mu minota ya nyuma

Urguay itsinze Egypt mu minota ya nyuma

Urguay itsinze Egypt mu minota ya nyuma

Suarez yakunze kugora abasore ba Misiri

Suarez yarabonye igitego ariko umupira ujya hanze

Urguay itsinze Egypt mu minota ya nyuma

Jose Gimenez yishimira igitego
Umuzamu wa Misiri yagerageje biranga

Urguay itsinze Egypt mu minota ya nyuma

Urguay itsinze Egypt mu minota ya nyuma

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU