Umubano wihariye Justin Bieber akomeje kugirana n’umunyamidelikazi witwa Hailey Baldwin watumye benshi bashimangira ko aba bombi bashobora kuba bongeye gusubira mu munyenga w’urukundo nyuma yo gutandukana mu mwaka wa 2016.

Justin Bieber n’umusore w’umunya Canada ukunzwe cyane mu isi nzima, benshi bakaba baramumenye mu ndirimbo nka Sorry, Love Yourself, Baby, Despacito Remix yakoranye na Daddy Yankees&Luis Fonci n’izindi nyinshi.

Bieber w’imyaka 24 akunze kuvugwaho gukundana n’abakobwa benshi cyane asimburanya nkuhindura imyambaro, ni nyuma yuko umubano we na Selena Gomez ukendereye no kuwugarura bikagenda byanga.

Magingo aya, biravugwa ko J.B yaba yasubiranye n’umunyamidelikazi Hailey Baldwin bakundanye ahagana mu mwaka wa 2016, bakaza gutandukana biturutse ku kucana inyuma.

Aba bombi bamaze iminsi bari kumwe mu mujyi wa Miami, aho batarimo gusiba gusohokana mu tubyiniro twaho, ndetse mu gitondo cy’ejo hashize bafotowe bari mu nzu babamo bishimanye nk’umugore n’umugabo, Hailey ari kwita cyane kuri Justin Bieber bimwe dukunze kwita “guhabwa Care.”

Ku ruhande rw’aba bombi nta kintu na kimwe bari berura ngo batangaze kugusubirana kwabo, gusa ibibonwa n’amaso birerekana ko nta rwango ruhari hagati y’iyi byamamare.

AMAFOTO:

Sweet: Hailey looked more than happy to help Justin dry up after a swim 

Support system: She even rubbed his shoulders as he covered up his face with his hands

Interesting: Justin seemingly swam in his grey Y-3 sweatpants 

Aww: She even wrapped the towel around him

Feeling the love: As they dated in the past no doubt they felt comfortable with one another

Just us: The two were hanging out in a rented mansion 

Dishevelled: Hailey sweetly combed through Justin's longer blonde locks 

Good spirits: She was all smiles while hanging out in the beach city

Pretty: She went make-up free as she showed off her natural beauty

Chill: Earlier in the morning she rocked a clinging black top with matching tiny shorts 

Happy together: Justin and Hailey were spotted heading out to lunch later in the day 

Relaxed: Jsutin wore a blue Toronto Blue Jays shirt with red shorts, and Vans slip-on sneakers

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU