Robertihno yavuze urutonde rw’abakinnyi aza kwifashisha kuri uyu wa gatatu saa cyenda n’igice z’umugoroba ubwo ikipe ya Rayon sports iraza gukina umukino wa nyuma wayo wa shampiyona n’ikipe ya Marine Fc kuri Stade umuganda ya Rubavu.

Urutonde rw'abakinnyi umutoza wa Rayon Robertihno aza kwifashisha

Umutoza mushya Robertihno w’ikipe ya Rayon sports yatangaje urutonde rw’abakinnyi  aza kwifashisha mu ku mukino w’uyu munsi aza gukinamo na Marine fc. Mu gitondo i saa mbiri nibwo ikipe ya Rayon sports yahagurutse i Kigali yerekeje i Rubavu aho igiye gukina uyu umukino wa nyuma wa shampiyona ya 2017/18.

Umutoza arifashisha abakinnyi bari ku rutonde rukurikira:

Abazamu:

Bikorimana Gerard, Kassim Ndayisenga

Abarinda izamu:
Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Mugabo Gabriel, Irambona Eric, Rwatubyaye Abdul, Faustin usengimana, Nzayisenga Jean d’Amour.

Abakina hagati:

Djabel, Master, Djamal, Pierrot, Muhire Kevin, Rutanga Eric

Abataha izamu:

Diarra, Christ Mbondi, Gilbert Mugisha

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU