Leta zunze ubumwe za Amerika zafashe umwanzuro wo kuva mu mu ryango ushinzwe uburenganzira bwa muntu (UNHRC) ku bwo kubogama.

US Amerika yavuye muri UNHRC

Nikki Haley, intumwa ya Amerika muri UN yatangaje ko bwari uburyarya bwatumye uburenganzira bwa muntu butagerwaho.

Mu mwaka wa 2006 mu mujyi wa Geneva uyu muryango waratangijwe hashingiye ku ibangamirwa ry’ikiremwamuntu, ari nabwo ibihugu byishyize hamwe.

Abanyamuryango bavuze ko ibura rya Leta zunze ubumwe z’Amerika rizagira ingaruka mu igenzura no kumenya nihe ikiremwamuntu kibangamirwa ku Isi.

Ms Haley, yatangaje ko bavuye mu muryango anasobanura ko uyu muryango usa nk’ishyirahamwe ryikorera kandi ry’ibinyoma, anagaragaza ko hari abakibangamirwa  nko muri Israel. Yavugaga ibyo kandi arikumwe na n’umunyamabanga w’Amerika Mike Pompeo nawe washinje uyu muryango kuba ‘abahakanyi b’ihohoterwa ry’ikiremwamutnu.’

Umunyamabanga mukuru wa UN António Guterres yasubije avuga ko byari kumushimisha Amerika ikomeje kuba umunyamuryango.

UKWIHEBA GUKOMEYE HAGATI Y’IBIHUGU.

Nada Tawfik, BBC News na New York Times mu busesenguzi, byatangaje ko umwanzuro wa Amerika wahangayikishije ibihugu  kandi ko bayibonaga nk’igihugu cyizarinda cyikanateza imbere uburenganzira bwa muntu. Ndetse ngo Amerika yahakanye umubano wayo na UN ubwo yangaga kuba umunyamuryango buwo UN yatangizwaga 2006 ku buyobozi bwa Bush, byatangajwe n’ubuyobozi bwa Trump.

John Bolton wari uhagarariye US Amerika, ubu akaba umujyanama mukuru wa Donald Trump yanenze bikomeye UN anavuga ko n’ubundi byatangiye kera ubwo ibihugu byinshi byingingaga Amerika kuguma mu muryango kugeza 2009 ubwo ubuyobozi bwa Obama bwajyagamo.

UNHRC NI IKI?

UN yatangijwe 2006 isimbuye umuryango ushinzwe uburenganzira bwa muntu (UNRHC) kuko byagaragaraga ko byarekaga n’ibihugu bitubahiriza ikiremwamuntu kuba abanyamuryango. Nibwo hatowe ibihugu 47 biturutse ku migabane itandukanye mu gihe cy’imyaka itatu (3).

Abanyamuryango ba UNRHC bahura 3 mu mwaka bakagenzura imikorere ya UN mu buryo bukomeye kandi bagaha umwanya ibihugu bigatangaza ibyo byakoze mu gushyigikira ikiremwamuntu bizwi nka (the Universal Periodic Review.) Kandi uyu muryango wohereza inzobere zijyenga gutangiza imiryango yo kurwanya ihohoterwa ry’ikiremwamuntu mu bihugu nka Syria, Korea y’Amajyarugu, Burundi na Sudan y’Amajyepfo.

KUKI AMERIKA YAFASHE UYU MWANZURO?

Uyu mwanzuro wafashwe hagendewe ku busesenguzi bukurikira bw’imyaka itandukanye:

Mbere na mbere Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yanze kujya muri uyu muryango ugitangizwa 2006 kubwo kwemerera ibihugu bitubahirizaga ikiremwamuntu kuba umunyamuryango. Gusa 2009, ku bwa Barack Obam yagiyemo nyuma y’amatora yo 2012 y’uwo muryango.

Ariko abanyamuryango bongeye kwigaragambya kuko China, Rassia, Saudia Arabia, Algeria and Vietnam byari byatowe muri 2013. Ibi byakurikiwe no kwivumbura kwa Israel kubera abanyamuryango.

Nikki Haley yatangarije ako kanama ko bigoye kwiyumvisha ubwumvane buke bwo muri Israel ndetse na Venezuela ubwo hicwaga abantu benshi kubera umutekano mucye.

Ibihugu byinshi n’Abadipolomate (diplomats) bagaragaje umubabaro batewe n’umwanzuro wa Amerika.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU