Amakuru ari kuvugwa nuko umukobwa uzwi nka Dabijou wigeze kuvugwa mu rukundo na Nizzo Kaboss wo muri Urban Boys ngo yaba yatawe muri yombi azira icyaha cyo gucuruza abana b’abakobwa.

Uwahoze akundana na Nizzo yatawe muri yombi azira gucuruza abana b’abakobwa

Mu minsi ishize nibwo hamenyekanye ko umuhanzikazi Momo wigeze kukanyuzaho muri muzika Nyarwanda mu myaka yashize, yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda ndetse kuri ubu akaba yaramaze no gukatirwa iminsi 30 y’agatenganyo, aho akurikiranyweho icyaha cyo gucuruza abana b’abakobwa.

Nyuma yuko ubushinjacyaha bwemeje amakuru yuko umuhanzikazi Momo yatawe muri yombi ndetse ubu akaba anafungiye muri gereza ya Nyarugenge izwi nka ‘1930’, Bijou uzwi nka ‘Dabijou’ nawe ngo ari mu maboko y’ubutabera.

Uwahoze akundana na Nizzo yatawe muri yombi azira gucuruza abana b’abakobwa
Uyu niwe Bijou wigeze kuvugwa mu rukundo na Nizzo 

Amakuru aturuka mu nshuti za hafi z’uyu mukobwa Bijou avuga ko ngo amaze iminsi atawe muri yombi aho akurikiranyweho icyaha cyo gucuruza abana b’abakobwa. Benshi bavuga ko byagoranaga benshi kumenya ibintu yaba akora, kuko ngo akenshi yakundaga kugaragara yagiye kuryoshya mu bihugu bitandukanye.

Uwahoze akundana na Nizzo yatawe muri yombi azira gucuruza abana b’abakobwa
Bijou cyangwa Dabijou arimo kuryoya i Dubai

Uyu mukobwa Dabijou yatangiye kugarukwaho cyane mu itangazamakuru nyuma yuko bimenyekanye ko  ari mu rukundo rw’ibanga na Nizzo, umwe mu basore bagize itsinda rya Urban Boys ndetse hakaza no kugaragara mafoto yaba bombi barigusomana.

Uwahoze akundana na Nizzo yatawe muri yombi azira gucuruza abana b’abakobwa
Nizzo Kaboss na Bijou basomana, ibi bikaba byarahise bihamya ko aba bombi bari mu rukundo

Uwahoze akundana na Nizzo yatawe muri yombi azira gucuruza abana b’abakobwa

Kuri ubu hari amakuru avuga ko Aba bakobwa ataribo bonyine bafungiwe iki cyaha cyo gucuruza abana b’abakobwa, kuko hari n’abandi bakiri gukurikiranwa, nkuko byatangajwe n’umuvugizi wa Rwanda Investigation Bureau (RIB), iherutse guhabwa inshingano na CID ya Polisi y’u Rwanda zo kugenza ibyaha.

Modeste Mbabazi yavuze ko muri iyi minsi bahagurukiye iki cyaha nubwo kitaraba icyaha kinini cyangwa wavuga ko gikabije mu Rwanda ariko ngo bagihagurukiye ku buryo n’icyo gito cyabonetse kigomba kurwanywa hashyizwemo imbaraga zikomeye.

Uyu muvugizi wa RIB yanaboneyeho kandi kugira inama abana b’abakobwa, abasaba ko bakwiye kujya bagira amakenga y’abantu bababwira kubajyana hanze, ndetse byaba ngombwa bakiyambaza inzego zabatabara mu gihe bibaye ngombwa.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU