Umunyamidelikazi w’Umwongereza Meg Taylor-Lilley yabenze umukinnyi wa Everton, rutahizamu Dominic Calvert-Lewin, kugira ngo abone uko ajya mu marushanwa y’urukundo yiganjemo n’ubusambanyi azwi nka “Love Island”, abera ku kirwa agaca kuri Televiziyo ya ITV 2 yo m’ Ubwongereza.

Yabenze umukinnyi wa Everton ngo abone uko mu marushanwa y'urukundo

Meg Taylor-Lilley w’imyaka 21 yakundanye n’uyu musore Dominic Calvert-Lewin, ariko kuva kera yahoraga yifuza kujya muri aya marushanwa kugira ngo abe icyamamare kurushaho, byatumye ahitamo gutandukana n’uyu musore wahesheje igikombe cy’isi cy’Abatarengeje imyaka 20 Ubwongereza mu mwaka ushize.

Yabenze umukinnyi wa Everton ngo abone uko mu marushanwa y'urukundo

Nkuko bamwe mu nshuti z’uyu mukobwa babitangaje, Meg yabonye ko atajya muri aya marushanwa aba yiganjemo ubusambanyi kandi afite umusore bakundana, niko gusaba uyu mukinnyi ukiri muto ko bahagarika urukundo rwabo.

Yabenze umukinnyi wa Everton ngo abone uko mu marushanwa y'urukundo

Love Island ni amarushanwa ngaruka mwaka akundwa n’abantu benshi m’ Ubwongereza, akaba ahuriza abahungu n’abakobwa 12 ku kirwa, aho umuhungu n’umukobwa (Couple) bagaragarizanya urukundo, abatowe na rubanda ko bahize abandi bagahembwa dore ko aya marushanwa yerekana buri gikorwa uko kiri kuba ako kanya nta gihinduweho kuri Televiziyo ya ITV 2.

Yabenze umukinnyi wa Everton ngo abone uko mu marushanwa y'urukundo

Uyu mwaka aya marushanwa ya Love Island akaba azabera ku kirwa cya Fiji, aho couple izatsinda izahembwa akayabo k’ibihumbi 50 by’amapawundi.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU