Muri Kenya mu gace ka Muhuru, umusore witwa Otieno Jalango yafashwe asambanya ihene y’umuturage, abajijwe impamvu yabimuteye yisobanura avuga ko yanga kuryamana n’abantu atinya ko bamwanduza virusi itera SIDA.

Yafashwe asambanya ihene avuga ko atinya ko abantu bamwanduza SIDA

Otieno Jalango w’imyaka 23 y’amavuko yemereye inzego z’umutekano ko atari ubwa mbere aryamanye n’itungo muru ubwo buryo, kuko ngo yari asanzwe abikora ariko ntafatwe, impamvu ibimutera ngo ikaba ari uko atinya ko yaryamana n’abantu bakamwanduza indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zirimo n’agakoko gatera SIDA.

Abaturage bo mu gace ka Muhuru uyu musore abarizwamo basaba ko yafungwa akabavira muri sosiyete, kuko amatungo yabo yayamaze ayasambanya, abandi bakavuga ari umurwayi, ko hakwiye gukorwa amasengesho yo kumusengera ngo barebe ko yakira.

Abaturage kandi bavuga ko uyu musore amaze kuryamana n’ihene zigera ku 10, hagati aho ngo bakaba bari gushakisha uburyo bajya kumusuzumisha niba nta kibazo cyo mu mutwe afite.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU