Kuwa gatandatu i tariki ya 16 Kamena 2018, mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana, Akagari ka Kavumu, Umudugudu wa Ruvumera, habereye igikorwa cyo gushyikiriza umukecuru Zabibu Nyiramihigo ashyikirizwa  inzu yubakiwe n’Idini ya Islam rya Mugandamure i Nyanza.

Zabibu Nyiramihigo w'imyaka 77 warugiye ku gwirwa n'inzu yashyikirijwe indi nzu

Ni umuhango witabiriwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Hon. Mureshyankwano Marie Rose, Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Bwana Ntazinda Erasme, Imam wa Islam mu Ntara y’Amajyepfo Sheikh Ismael Ntawukuriryayo, Imam wa Islam mu Karere ka Nyanza Sheikh Kabiriti Assouman, n’ abayobozi mu nzego z’umutekano.

Zabibu Nyiramihigo w'imyaka 77 warugiye ku gwirwa n'inzu yashyikirijwe indi nzu
Mu nzu nshya Zabiba yubakiwe n’abayisilam bi Nyanza

Uyu mukecuru akaba yahawe inzu irimo umuriro, intebe n’ameza, ibitanda na matela zabyo 2  ndetse n’ibikoresho byo munzu no mugikoni. Zabibu akaba ashimira Imana n’abo yakoresheje ngo abone aho kuba heza. Abayobozi bakaba bashimiye byimazeyo abayisilamu ku gikorwa cy’imena bakoze muri iki gisibo, bavuga ko uko ariko gusenga kwiza, gusenga kwita kubabaye umuntu ntiyerebeho ahubwo akita kubababaye.

Zabibu Nyiramihigo w'imyaka 77 warugiye ku gwirwa n'inzu yashyikirijwe indi nzu
Inzu Nyiramihigo wimyaka 77 yabagamo

Uku kubakirwa inzu n’abagiraneza ba abayisilamu kwa Zabibu Nyiramihigo w’imyaka 77 y’amavuko wo mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana, Akagari ka Kavumu, Umudugudu wa Ruvumera, byabaye nyuma y’uko asuwe n’Itangazamakuru abaganiriza ubuzima abayemo butari bwiza muri icyo gihe.

Zabibu Nyiramihigo w'imyaka 77 warugiye ku gwirwa n'inzu yashyikirijwe indi nzu
Iyo imvura yagwaga Zabibu Nyiramihigo w’imyaka 77 yaravirwaga

Dore inkuru y’ubuzima bwa mu kecuru Zabibu Nyiramihigo w’imyaka 77 yatambutse mu nkuru yacu yashize kuwa 17 Gicurasi 2018.

Mu karere ka Nyanza Nyiramihigo w’imyaka 77 arasaba ubufasha bw’icumbi

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU