Zari The Boss Lady, umuherwekazi akaba n’umunyamideli Zari Hassan wamneyekanye cyane ubwo yari umugore wa Diamond Platnumz yashyizwe mu kana nkemurampaka mw’irushanwa rya Nyampinga Uganda 2018.

Zari The Boss Lady ni umwe mu bazaba bagize akanama nkemurampaka muri Miss Uganda 2018

Uyu mugore utarorohewe n’itangazamakuru mu ninsi yashize  ubwo yatanaga n’umugabo we bafitanye abana babiri Diamond platnumz  yagizwe  umwe mu bagize kanama nkemurampka kubera  uushake n’ingufu akoresha mu gushaka guteza imbere umwari n’umutegarugori hano muri afurika .


Nkuko tubikesha ikinyamukuru kimwe cyo muri Uganda iri rushanwa ryari rimaze igihe kirekire  ritaba kubera  kubura  amikoro ndetse no guhorahokw’ibibazo mu bariteguraga.

Zari The Boss Lady ni umwe mu bazaba bagize akanama nkemurampaka muri Miss Uganda 2018

Umuyobozi wa Talent Africa, Aly Allibhai yabwiye Chimp Reports ko bafashe umwanzuro wo kongera Zari mu bakemurampaka kuko ‘ari umugore wubaha akazi ke kandi w’icyitegererezo ku bakobwa benshi muri Afurika’.

Yagize ati “Ni umunyakuri, ni mwiza ndetse yigejeje kuri byinshi byiza ku buryo bibera benshi icyitegererezo by’umwihariko abakiri bato muri Afurika, by’akarusho abakobwa bo muri Uganda bamwigiraho byinshi.”

Uretse kuba umukemurampaka, Zari yagizwe umujyanama wihariye w’abategura Miss Uganda ndetse azajya afasha bya hafi umukobwa uzambikwa ikamba mu mwaka wa 2018.

Zari The Boss Lady we  yavuze ko ari ishema ryinshi kuba yahawe umwanya wo kugira uruhare mu gushyigikira iterambere ry’umwana w’umukobwa mu gihugu avukamo cya Uganda.

Zari The Boss Lady ni umwe mu bazaba bagize akanama nkemurampaka muri Miss Uganda 2018

Yagize ati: “Muri buri mugore harimo imbaraga zo kurema no guhindura, nishimiye cyane kuba nagizwe umujyanama ndetse n’umukemurampaka wa Miss Uganda 2018. Ubwiza bufite intego ntabwo ari amagambo gusa muri Miss Uganda ahubwo ni igikoresho nyakuri mu kuzana impinduka.”

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU