Guterana amagambo bisa n’ibidashira hagati ya Zari Hassan n’uwahoze ari umugabo we Diamond platnumz, aho ku mbuga nkoranyambaga abwira Diamond ko gushaka kwigaragaza neza nta kamaro bifite.

Zari yabwiye Diamond ko gushaka kwigaragaza neza nta kamaro bifite

Nyuma y’aho Diamond aviriye muri Afurika Y’Epfo gusura abana be, aho benshi bacyekaga ko aba bombi bashobora kuba barimo kugerageza kwiyunga, Zari yabakuriye inzira ku murima atangaza ko nta gusubirana kurimo, ahubwo ko ari ukugerageza guha uyu muhanzi Diamond uburenganzira bw’uko bafatanya kurera neza abana babiri babyaranye.

Zari amaze gukanira uyu muhanzi wo muri Tanzania, Diamond yahisemo kugurira Hamisa Mobetto inzu (undi mugore uhanganye na Zari), ibi bikaba byaratumye guterana amagambo byongera kubyuka, aho zari yatangaje ko gushaka kwigaragaza neza ukora ibidafututse nta kamaro bifite mu bantu.

Ibiganiro byanyujijwe kuri Wasafi TV, Televiziyo yo muri Tanzaniya ikaba ari iy’umuhanzi Diamond Platnumz byatumye uburakari bwa Zari bwiyongera, aho yahise abigaragaza ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane ku rukuta rwe rwa Instagram.

Zari yagize ati: “Televiziyo nyazo zigeza ku baturage amakuru nyayo, impanuka, amazu arimo gushya na politike, kuko abaturage bashaka kubona ibibera mu bihugu byabo, n’imikino uko irimo kuba. nimukomeza gutya mwese, iyi Televiziyo izaba ari nk’iyubugoryi. Nta Kompanyi nini izashaka kwifatanya namwe mu byo kwamamaza. Iyi ni inama nabagiraga kuko buri gihe nshaka ko abantu batera imbere mu buzima. Murekeraho gushaka kwigaragaza neza mu mafuti.”

Zari yabwiye Diamond ko gushaka kwigaragaza neza nta kamaro bifite

Zari ariko yanohereje inyandiko ngufi k’Ubuyobozi bwa Wasafi TV, ababwira ko batazashobora gukurura abantu benshi kuri Televiziyo yabo nibakomeza kwibanda ku buzima bwa Diamond Platnumz, aho kwagura bagashakisha amakuru ahandi hadafitanye isano n’uyu muhanzi.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU