Mu mpera z’icyumweru gishize, mu mujyi wa Kigali ahazwi nko kuri Expo Ground I Gikondo, abahanzi 5 bari bambaye neza mu gitaramo cya nyuma cya Guma Guma Super Star Season 8 yegukanywe n’umunyempano Bruce Melody.

Primus Guma Guma Super Star n’irushanwa riruta ayandi yose mu muziki wo mu Rwanda, rikaba rimaze imyaka igera ku munani ribera mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2011. Bwa mbere ryatwawe na Tom Close, akurikirwa na King James (2012), Riderman (2013), Jay Polly (2014), Knowless (2015), Urban Boyz (2016), Dream Boyz (2017) ndetse na Bruce Melody uherutse kuritwara.

Ibitaramo bya PGGSS 8 byahereye i Gicumbi, hakurikiraho Musanze, Huye na Rubavu na Kigali kuya 14 Nyakanga 2018. Uretse ibitaramo nyamukuru, habayemo n’ibindi bitaramo byo kwiyereka abakunzi b’umuziki baherereye mu turere Guma Guma itagezemo, ibi bikaba bizwi nka “Mini Road Show”.

Muri uyu mwaka wa 2018, Guma Guma yari ihatanyemo abahanzi bakurikira: Khalfan, Jay C, Bruce Melody, Christopher, Uncle Austin, Mico The Best, Active, Just Family, Queen Cha na Young Grace.

UKO ABAHANZI BARUSHANYIJWE MU BIHEMBO:

  • Bruce Melody {Yegukanye Miliyoni 20}
  • Christopher {Yegukanye Miliyoni 4.5 kongeraho 15 z’uwatowe cyane}
  • Active {Begukanye Miliyoni 4}
  • Uncle Austin {Yegukanye Miliyoni 3.5}
  • Queen Cha {Yegukanye Miliyoni 3}

Young Grace, Mico The Best, Khalfan, Jay C na Just Family batashye ubwerere.

Muri iyi nkuru twabateguriye urutonde rw’ abahanzi 5 bari bambaye neza kurusha abandi muri iki gitaramo cya nyuma cya Guma Guma cyari icy’amateka:

Khalfan

Umuraperi Khalfan Umuraperi Khalfan Umuraperi Khalfan Umuraperi Khalfan Umuraperi Khalfan Umuraperi Khalfan

Christopher

Muneza Christopher Muneza Christopher Muneza Christopher Muneza Christopher

Young Grace

Young Grace Young Grace Young Grace Young Grace Young Grace Young Grace Young Grace

Active

Itsinda rya Active Itsinda rya Active Itsinda rya Active Itsinda rya Active Itsinda rya Active Itsinda rya Active

Queen Cha

Queen Cha Queen Cha Queen Cha Queen Cha Queen Cha Queen Cha Queen Cha

AMAFOTO: NSANZABERA JEAN PAUL

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU