Urutonde rw’abakinnyi 10 bazatoranywamo uzegukana igihembo cy’ uwitwaye neza ku isi muri 2018 rwamaze gushyirwa hanze, rukaba rwiganjemo abakina muri shampiyona zo mu Bwongereza no muri Espagne.

Abakinnyi 10 bazatorwamo uwitwaye neza ku isi muri 2018 bamenyekanye

Iki gihembo gitangwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA kikaba kizwi nka ’The Best’ giheruka kwegukanwa na Cristiano Ronaldo aho kuri ubu yongeye kugaruka kuri uru rutonde, ndetse ari kumwe na Lionel Messi bamaze imyaka 10 bahangana.

Abakinnyi 10 bazatorwamo uwa mbere ku isi muri 2018 bamenyekanye
Abakinnyi 10 Batoranyijwe kuzahatanira “The Best” (uwitwaye neza ku isi)

Icyagaragaye kuri uru rutonde n’uko abakinnyi bafashije Ubufaransa kwegukana igikombe cy’isi bahawe amahirwe menshi dore ko harimo Antoine Griezmann, Kylian Mbappe na Raphael Varane, biyongera kuri Harry Kane watsinze ibitego byinshi mu Burusiya na Luka Modric wabaye umukinnyi w’irushanwa.

Inzobere 12 mu mupira w’amaguru zirimo abatoza n’abigeze gukina ruhago nizo zatoranyije aba bakinnyi 10 bazatoranywamo uwitwaye neza ku isi, aho mu mazina akomeye azwi harimo Lothar Matthaus, Fabio Capello, Didier Drogba, Kaka, Frank Lampard, Ronaldo, Alessandro Nesta na Carlos Alberto.

Muri uru rutonde umukinnyi 10 Neymar akaba atarugaragayemo.

Neymar ntiyagaragaye ku rutonde rw’abakinnyi 10
Neymar ntiyagaragaye ku rutonde rw’abakinnyi 10

Gutora umukinnyi witwaye neza muri 2018 ku rubuga rwa FIFA, byatangiye ku wa kabiri w’icyumweru gishize aho bizafungwa ku wa 10 Kanama 2010.

Abatoza b’amakipe y’ibihugu, ba kapiteni b’ibihugu ndetse n’abanyamakuru 200 bo hirya no hino ku isi nabo bazagira uruhare mu gutora umukinnyi witwaye neza ku isi mu mwaka wa 2018 aho abakinnyi 3 ba nyuma bazatangazwa muri Nzeri.

Abakinnyi 10 batoranyijwe:

Cristiano Ronaldo (33, Juventus and Portugal)
Kevin De Bruyne (27, Manchester City and Belgium)
Antoine Griezmann (27, Atletico Madrid and France)
Eden Hazard (27, Chelsea and Belgium)
Harry Kane (24, Tottenham and England)
Kylian Mbappe (19, Paris Saint-Germain and France)
Lionel Messi (31, Barcelona and Argentina)
Luka Modric (32, Real Madrid and Croatia)
Mohamed Salah (26, Liverpool and Egypt)
Raphael Varane (25, Real Madrid and France)

Abatoza 10 bazatoranywamo uwahize abandi:

Massimiliano Allegri (ITA) – Juventus
Stanislav Cherchesov (RUS) – Russia national team
Zlatko Dalic (CRO) – Croatia national team
Didier Deschamps (FRA) – France national team
Pep Guardiola (ESP) – Manchester City
Jurgen Klopp (GER) – Liverpool
Roberto Martinez (ESP) – Belgium national team
Diego Simeone (ARG) – Atletico Madrid
Gareth Southgate (ENG) – England national team
Ernesto Valverde (ESP) – Barcelona
Zinedine Zidane (FRA) – Real Madrid

Umwaka ushize wa 2017 Cristiano Ronaldo akaba ariwe wegukanye iki gihembo

Umwaka ushize Cristiano Ronaldo niwe wegukanye iki gihembo 
Umwaka ushize Cristiano Ronaldo niwe wegukanye iki gihembo 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU