Icyemezo cy’ugomba kuyobora Itorero Pentecost Church International of Mozambique riherereye i Maputo ryashinzwe n’Umunyarwanda cyashyamiranyije abakirisitu kugeza ubwo barwaniye mu rusengero karahava, imirwano ikakaye yatumye bakubitana ibikoresho byo mu rusengero birimo intebe n’ameza.

Abanyarwanda baba muri Mozambike barwaniye mu rusengero karahava

Iyi mirwano yabaye ku wa 15 Nyakanga 2018 ubwo amateraniro yari arimbanyije nkuko IGIHE yabitangarijwe n’umwe mu bantu bigeze gusengera muri iri torero i Maputo.

Pentecost Church International of Mozambique yashinzwe na Pasiteri Zabuloni uheruka kujya mu kiruhuko cy’izabukuru ariko akagorwa no kubona umusimbura we.

Uyu mugabo wari umudiyakoni muri ADEPR, muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho yageze yimikwa ku mwanya wa Pasiteri.

Pasiteri Zabuloni yajyanye n’umuryango we i Maputo, ahatangiza Itorero Pentecost Church International of Mozambique. Icyo gihe umuhungu we yahise ashaka umugore, hashize iminsi aramusiga ajya muri Amerika, amushakiraho undi.

Itorero rya Zabuloni ryarakuze rigwiza amaboko y’abayoboke ariko ubwo yashakaga kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, umwanya w’ubuyobozi yarawutanze. Haciyeho iminsi yagerageje kwimika umuhungu we biteza urunturuntu mu bakirisitu, bacikamo ibice.

Icyari kibyimbye cyaturikiye mu materaniro aho abakirisitu bafatanye mu mashati, batangira guterana intebe za pulasitiki zo mu rusengero rwari rwarafunzwe kubera imirwano yarubereyemo mu minsi ishize.

Amashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abantu bigabuye mu matsinda atandukanye bakubitana intebe, izindi bakazivuna, mu gihe humvikana n’ijwi rimeze nk’iry’umuhanuzi rivugira kure.

Aya mashusho agaragaza ab’ibyiciro byose barimo n’ababyeyi barwaniye mu rusengero, baterura ikintu kibegereye bakagikubita bagenzi babo hanyuma bagakuramo akabo karenge bakiruka; mu gihe hari abari bahagaze bashobewe n’icyo gukora.

Muri Mozambique by’umwihariko mu Mujyi wa Maputo hari Abanyarwanda benshi bamaze kuhashinga ibikorwa by’ubucuruzi.

Imvururu zishingiye ku gushaka kwicara ku ntebe y’ubuyobozi bw’amatorero atandukanye zikunze kubaho ahanini hagamijwe kwiharira imitungo no guharanira icyubahiro. Ku wa 20 Gicurasi 2018, mu Itorero Inkuru Nziza, Paruwase ya Kamembe, hadutse umwuka mubi wavuyemo imirwano hagati y’abakirisitu n’abapasiteri mu materaniro.

Reba amashusho abakirisitu barwaniye mu rusengero rwa Pentecost Church International of Mozambique

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU