Umuyobozi w’umujyi wa Brummana mu gihugu cya Liban, Pierre Achkar yatangaje benshi nyuma yo gushyiraho itegeko ry’uko abapolisikazi bacunga umutekano wo mu muhanda muri uyu mujyi, bagomba kuzajya bambara utwambaro tugufi cyane mu rwego rwo kureshya no gukurura ba mukerarugendo batemberera muri uyu mujyi.

Uyu muyobozi w’uyu mujyi wa Brummana muri Liban yamaze kudodesha udukabutura tugufi cyane tugomba guhabwa Abappolisikazi bose bacunga umutekano wo mu mihanda yo muri uyu mujyi wa Brummana.

Agashya muri Liban abapolisikazi bategetswe kujya bakora bambaye udukabutura tugufi

Ubwo Meya Pierre Achkar yaganiraga n’ikinyamakuru RT gikorera muri Liban yavuze ko yifuza ko igihugu cye cyahindura isura mu maso y’abo mu Burengerazuba bw’Isi.

Yagize ati “ Twebwe nk’abanya Libani twifuza guhiindura isura ya Libani mu maso y’abo mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi. Ba mukerarugendo bagera kuri 99% baturuka mu bice byo ku Nyanja ya Mediterane bambara utujipo cyangwa udukanzu tugufi cyane. ”

Agashya muri Liban abapolisikazi bategetswe kujya bakora bambaye udukabutura tugufi

Muri Liban, n’ubwo uyu mu Meya yashyizeho itegeko ndetse rikanashyirwa mu bikorwa, abantu batari bake bo muri iki gihugu banenze umwanzuro w’uyu muyobozi bavuga ko ari ugutesha agaciro igitsina gore.

Bamwe mu baganiriye n’ikinyamakuru Lebanese Examiner bayigaragarije ko batishiiye iteshagaciro uyu mu Meya yakoreye abapolisi b’abagore, bagaragaza ko nta mpamvu y’uko babambika utwenda tugufi tugaragaza ubwambure bwabo mu gihe abapolisi b’abasore/abagabo baba biyambariye amapantalo.

Agashya muri Liban abapolisikazi bategetswe kujya bakora bambaye udukabutura tugufi

Agashya muri Liban abapolisikazi bategetswe kujya bakora bambaye udukabutura tugufi

Agashya muri Liban abapolisikazi bategetswe kujya bakora bambaye udukabutura tugufi

Hari abandi banyuze ku mbuga zinyuranye zirimo nka twitter, aho nabo bahurizaga ku kuba icyemezo cya Meya Pierre Achkar gitesha agaciro igitsina gore ibintu bagiye bagereranya nko gukoreshwa ibikorwa by’ubusambanyi.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU