Muri Kenya umugabo witwa John Mwaura yakubiswe iz’akabwana nyuma yuko bamufashe  arimo gusambanya inka y’umuturanyi we bakamuteza umushumba uyiragira ngo amukubite.

Yakubiswe iz'akabwana azira gusambanya inka y'umuturanyi

Kuwa Gatatu w’icyumweru gishije, mu gace kitwa Bahati, i Nakuru mu gihugu cya Kenya, umugabo witwa John yafashwe n’abaturage arimo gusambanya inka y’umuturanyi we nyuma yuko yaransanzwe azwiho ibyaha byo kwiba inkoko z’abaturage.

Yakubiswe iz'akabwana azira gusambanya inka y'umuturanyi

John ushinjwa gusambanya inka y’abandi bamusanze hafi n’ikiraro cy’ inka yakuyemo ipantaro, aho bamwe bahereyeho bavuga ko yari agiye gukora aya hano, mu gihe we yireguraga avuga ko yari agiye kwihagarika hafi n’ikiraro nubwo ibisonanuro yatanze byirengagijwe, ndetse bagaheraho bamubaza impamvu ataje abaza ubwiherero mu cyimbo cyo kujya impande y’amatungo, niko kubura icyo asubiza.

azira gusambanya inka

Mu rwego rwo kumwerekeka ko icyaha yakoze ari kibi cyane, bamushyize hasi bamukubita ingumi n’imigeri imbere y’abantu batuye muri Nakuru, bagamije guha isomo abantu bose bafite imyumvire idahwise nk’iyuyu mugabo John.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU