Mu gihugu cya Kenya amabandi yarashe aniba miliyoni mu rusengero ruherereye mu mugi wo muri Kenya yo hagati witwa Nyeri, aho batwaye amafaranga y’urusengero agera kuri miliyoni y’amashiringi ya Kenya.

Image result for nyeri kenya

Aba bajura bari bitwaje ibirwanisho by’imbunda bagiye mu rusengero rwitwa African Independent Pentecostal Church of Africa (AIPCA) bahatwara akayabo k’amafaranga y’itorero.Aba bajura ruharwa ngo barashe mu kirere bakurikizaho kwaka amafaranga yari aherereye mu biro by’urusengero.

Image result for nyeri kenyaUmujyi wa Nyeri wibasiwe n’amabandi yiba miliyoni mu rusengero.

Umushumba w’iri torero Bernard Muthoga yavuze ko ubwo batwaraga amafaranga mu masaha ya nimugoroba kuri uyu wa kabiri mu biro bya AIPCA hari harimo bamwe mu bagize comite y’itorero harimo secreteur n’uhagarariye urubyiruko. Gusa umushumba Bernard yavuze ko ku bw’amahirwe ntawapfuye cyangwa hagire ukomereka kandi ko ikibazo bagishyikirije police ngo igikurikirane.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU