Mu gihe shampiyona yo mu gihugu cy’ubwongereza ibura iminsi micye ngo itangire, amagambo Jose Mourinho yatangaje yakuye umutima abakunzi ba Manchester United.

Amagambo Jose Mourinho yatangaje yakuye umutima abafana ba Manchester United

Jose Mourinho yatangaje ko nta bakinnyi bo gukoresha mu mwaka w’imikino utaha afite ndetse akeneye ko ubuyobozi bwe bumugurira amazina akomeye yo kumufasha guhangana na Manchester City akegukana igikombe cya Premier League.

Jose Mourinho uzwiho gukunda abakinnyi bahenze, yatangaje amagambo adaha abakunzi ba Manchester United icyizere cyo kwegukana igikombe, aho yabwiye abanyamakuru bamusanze mu mwiherero arimo muri USA ko nta bakinnyi bo gukoresha afite ndetse ko nta cyizere cyo gutwara igikombe mu mwaka utaha yaha abafana.

Amagambo Jose Mourinho yatangaje yakuye umutima abafana ba Manchester United
Mourinho ntiyishimiye ubushobozi bw’ikipe n’abakinnyi afite

Yagize ati: “Nkeneye abandi bakinnyi babiri.Ntabwo mfite abakinnyi bahagije bazaba bari mu ikipe yo ku wa 09 Kanama ubwo isoko rizaba rifunzwe,ntabwo nishimiye kuba mfite abakinnyi bakeya.Nishimiye uko gahunda y’imikino iteguye ariko nta bakinnyi bo gukoresha mfite.Iyo urebye abakinnyi Chelsea na Liverpool ndetse na Arsenal bazanye urabona ko twe bitandukanye cyane.”

Amagambo Jose Mourinho yatangaje yakuye umutima abafana ba Manchester United

Amagambo Jose Mourinho yatangaje yibutsaga abayobozi be barimo Ed Woodward ushinzwe umutungo wa Manchester United utari gushyira imbaraga mu kumugurira abakinnyi dore ko yazanye 3 gusa barimo Fred, Diogo Dalot n’umunyezamu Lee Grant.

Manchester United ikeneye myugariro mushya ugomba kuva hagati ya Harry Maguire, Toby Alderweireld na Leonardo Bonucci.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU