Mu mvugo izwi na benshi, ibi byabita gutera ‘Gapapu’ aho ushobora gushiduka waratwaye umukunzi w’abandi bitewe n’uburangare umusore cg umukobwa yabigizemo.

Hariho abasore cg se inkumi nyinshi usanga zitazi kwita ku bakunzi babo neza {Gutanga Care}, ibi bigatuma uufashwe nabi ahitamo gutangira kwiyomora ku mukunzi we gake gake bikaba akarusho noneho iyo afite undi asanze.

Ni byiza ko umenya amayeri uzakoresha mu gihe wifuza kwigaruria umutima w’umukobwa ufite undi mukunzi ariko batameranye neza cyane.

Platini wo muri Dream Boyz numwe mu bahanzi batewe Gapapu
Platini wo muri Dream Boyz numwe mu bahanzi batewe Gapapu

1.Ugomba kubaka umubano wihariye nawe

Niba ushaka kwigarurira umutima w’umukobwa usanzwe afite umukunzi, ugomba kubanza kubaka umubano wihariye nawe mu nzira zose zishoboka. Inzira igezweho cyane muri iyi minsi ni ukumuganiriza birambuye wifashishije imbuga nkoranyambaga cyane cyane Whatsapp na Facebook.

2.Ugomba kumenya niba yishimiye uwo bakundana

Ntushobora gutwara umukobwa w’abandi mu gihe umukunzi we bameranye neza. Aha icyo ugomba gukora ni ukumenya neza umwuka uri hagati yabo, ubundi ukabona kwanzura.

3.Tuma umukobwa amenya ko haricyo yari yarabuze mu buzima

Mu gihe wabonye umwanya wo kuganira nuwo mukobwa, Jya ugerageza gukora ibishoboka umwereke ko hari icyo yari yarabuze mu buzima bwe.

4.Mwubakemo Icyizere kidasanzwe

Umukobwa aho ava akagera, akunda umuntu wese umwereka icyizere, bakabwirana amabanga anyuranye. Ibi nubikora uzaba utsinze igitego.

5.Hindura uko warusanzwe ugaragara

Niba wifuza gutsindira umukunzi w’abandi, gerageza uhindure uburyo warusanzwe ugaragaramo. Niba hari imyambaro akunda, ujye ujya kumureba ariyo wambaye.

6.Ba Umuti w’ibibazo bye

Jya ugerageza kumva birambuye ibibazo bye, ndetse unamugire inama z’ukuntu ashobora kubivamo, ibi bizatuma arushaho kukwiyumvamo cyane kurusha umukunzi we.

7.Mutere Amasoni

Abari benshi bakunda abantu babavuga ibigwi k’ukuntu duto cyane. Nawe niba ushaka kwigarurira umutima w’umukunzi w’abandi, jya ugerageza kumutaka cyane, umuvuge ibigwi, niba yambaye neza ubimubwire, niba yasokoje neza ubivuge, mbese abone ko umwitayeho cyane.

8.Ugomba kumenya Icyo umukunzi we wa mbere atabashakaga kumukorera

Birumvikana ko niba ushaka gutwara umukunzi w’abandi, ugomba gukora ibinyuranye nibyo yarasanzwe abona. Urugero niba akunda impano, Ujye ushaka ukuntu uzimuzanira. Niba yifuza gusohokera ahantu heza naho uhamujyane, ibi bizagufasha kurushaho kumwibagiza umukunzi we wa mbere.

9.Mushimire

Ujye wibuka gushima igihe cyose agukorereye ikintu cyaba gito cg kinini.

10.Uzamushimishe cyane mu buriri

Nubona amahirwe yo kwishimana nawe mu gitanda, uzakore ibishoboka byose umushimishe mu buryo atigeze abona mu buzima bwe, Aha uzaba umutsindiye burundu.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU