Mbere yuko dutangira Amayobera m’ Urukundo – Season 1 Episode 15, duherukanye muri Season 1 Episode 14 ubwo Luc yari mu nzozi mbi cyane, akumva ku muryango barakomanze, yajya gufungura, agatungurwa..

Season 1 Episode 15
Amayobera m’ Urukundo – Season 1 Episode 15

Yabonye iki???

[AHO TUGEZE NONEHO, LUC AGIYE GUKOMEZA ARIWE URI KUTUBWIRA INKURU YOSE UKO YAGENZE].

ARAKOMEZA ati ubwo njya gufungura umuryango, nkimara gufungura, ntungurwa no gusanga ari afande papa Anet, ari kumwe na Anet ndetse bari kumwe nundi musore usa neza neza na wawundi narindi kurota yasohokanye Anet.

PAPA ANET: Ese sha, ko ibyanyu byanyobeye koko ubu ndabigenza gute??

NJYE (Luc): Nyamara afande, nukuri nta kintu nigeze nkora pe, kandi n’Imana irabibona.(nabivugishijwe nubwoba).

Ubwo narebye Anet mbona we ari kurira, afande nawe yifashe ku itama, ndetse na wa mugabo bari kumwe nawe yumiwe.

Ako kanya, Anet ahita ansanga aramfata, maze abwira papa we ati: “Luc nitutajyana nanjye ntahantu njya, kandi simva hano.”

Yampayinka!! Ubwo kandi yakarumye afande.

Ubwo papa Anet yahise atangira kutubwira ati: “Rero bana banjye, mureke mbabwire, gukundana nibyiza, kandi nizereko mukundana byukuri.” Maze abwira Anet ati: “Anet, waretse ukimuka kino gihembwe, ko tuzareba niba na Luc tuzamubonera umwanya aho ugiye kwiga, maze akazahagusanga??”

Anet aratekereza….arangije abaza papa we ati: “Ntago uri kumbeshya?”

Afande aramusubiza ati: “Ntubizi se ko nta kintu nakwima ngifite mwana wa?, nzakora ibishoboka byose maze azagusangeyo.”

Ubwo njye narindi aho ndi kwibaza kuri uwo mgabo uraho ninzozi namuroseho,nkibaza naho byahurira,ako kanya afande aravuga ati: “Anet, ba ujyanye na mubyara wawe Rukundo, njye nsigarane na Luc mvugane nawe turaza kubashyikira.”

Yaweeee, kumbe wa mugabo ni mubyara wa Anet. Ubwo baragiye, nsigarana na Afande, asigara ari kumbwira ati: “Umva Luc, amakuru yawe na Anet angeraho buri munsi, ndetse nuburyo mwitwara ku ishuri byose ndabimenya. Ubwo rero ndagira ngo nkubwire, njye naragushimye kuburyo ushobora no kuzambera umukwe, nuramuka witwaye neza. Iki gihembwe ugiye kwiga hano, igitaha kizagera naragushakiye umwanya hariya Anet agiye kwiga, kuko sinshaka ko umwana wanjye ahangayika. Urabyemera?”

Ndamusubiza nti: “Ndabyemera afande, kandi gahunda zose nzazubahiriza nkuko bisanzwe.”

Arambwira ati: “Niba ubyemeye rero tugende ujye guherekeza Anet ndetse unamusezereho.”

Ubwo njye na afande twaragiye, nanjye noneho nkumva ndi kuguruka nta mababa.

Mu byukuri,Anet naramukundaga kuburyo nanjye nabonaga ukuntu ngiye kumusezeraho,nkagira agahinda.

Ubwo twarabashikiye, bagiye kugera ku modoka bajemo, maze Anet abonye ndi inyuma ye ahita aza,amfata akaboko,arambwira ati: “Chr, nizereko uzaza kandi numpemukira ibyo birakureba, gusa njye nzagutegereza.”

Byose byararangiye, dusezeranaho,bajya mu modoka, irahaguruka, nanjye nsigara nyihanze amaso, Anet agenda ampepera nikiganza, kugeza imodoka irenze.

Mbega,,,, kubona Anet agenda ubutazagaruka byaranshenguye, agahinda karanyica.ubwo nahise nsubira inyuma,ndaryama ariko noneho gusinzira biranga, ntekereza ibihe byose nanyuranyemo na Anet.

Ubwo uwo munsi wose nirirwanye intimba ku mutima,kurya birananira,kwiga nabyo biranga,umbonye wese akavuga ati: “Yooo,,, ese ni kuriya urukundo ruryana??” Kubera ko yabinaga uko meze nyuma yuko Anet ansize njyenyine.

Ubwo hashize nkicyumweru,byose natangiye kubyikuramo,ndavuga nti: “reka nige, nzajye ku kindi kigo mfite amanota meza.”

Ubwo nakomeje kwiga nshyizeho umwete,kuko nubwo igihembwe cya mbere nagitsinze, ntago byari bishimishije. Abanyeshuri bose mu kigo batangiye kujya batangarira uburyo mbayeho muri iyo minsi, kuko nta muntu numwe navugishaga uretse Claude wari inshuti yanjye magara, ubwo akajya angira inama,akanantera udu stories.

Umunsi umwe ndimo kuganira nawe (turacyari muri Season 1 Episode 15)

CLAUDE: Ese Luc, waretse nkagusaba akantu kamwe byibura nkinshuti yanjye??

LUC: Sha, icyo unsaba cyose ngifite ndakiguha, kandi nushake unsabe byinshi.

CLAUDE: Ndakwinginze mbabarira umpe ku miti wisiga, ituma abakobwa bagukunda. Uziko kuva nagera muri iki kigo, nta mukobwa numwe wari wamvugisha, kandi nuwo njye ngerageje kuvugisha ahita antera indobo koko??

LUC: Ariko sha warasaze?? Abantu se bajya bitera imiti kugira ngo babakunde??

CLAUDE: Ntago ubizi se?? Ahubwo reka kunyigiraho nyoni nyinshi, wowe ndangira cyangwa umpe kuwo wisiga.

LUC: Kuva nabaho sindisiga ibyo bintu uri kuvuga,kandi sinzi niba binabaho.ahubwoo……

Ntarakomeza kumubwira ibyo nashakaga kumubwira,numva umuntu ampfutse ibiganza mu maso, mukozeho numva ni umukobwa, aranyongorera ati…………EPISODE 16 LOADING >>>>>>

Tuzakomereza kuri iyi Season 1 Episode 15 … Ntimucikwe na Episode 16 izakurikira.

UYU MUKOBWA UPFUTSE LUC HO IBIGANZA KU MASO YABA ARINDE??

KUKI ABIKOZE SE KANDI AMWONGOREYE IBIKI??

Amayobera m’ Urukundo – Season 1 Episode 15 yanditswe na: IGNACE DUKUZIMANA@ancestorignacedukuzimana

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU