Umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba {MC}, Anita Pendo yateranye amagambo n’umufana wamubwiye ko atazi ibyo kuboneza urubyaro kandi ngo yirirwa abyigisha rubanda kuri Radio.

Anita n'Umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba
Anita n’Umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba

Uyu mugore ukunzwe cyane mu Rwanda aritegura kwibaruka umwana wa kabiri, ni nyuma yuko Tariki 29/08/2017 yabyaye umuhungu amubyaranye n’umukinnyi w’umupira ‘Alphonse Ndanda’.

Mu magambo aherutse kwandika kuri Instagram ye, Anita yagaragaje ko nta bwoba cyangwa ihungabana runaka atewe no kwakira umwana we wa kabiri. Aha yagize ati “Nta gihunga, Ntahungabana, Nta maganya, ahubwo ndavuga imirimo Imana ikora ndetse no gukomera kwayo. Ndagutegereje kibondo cyanjye.”

Anita aherutse kwerekana ko nta pfunwe atewe no gutwita umwana wa kabiri
Anita aherutse kwerekana ko nta pfunwe atewe no gutwita umwana wa kabiri

Anita yashyize hanze ifoto imugaragara atwite, maze umufana atanga igitekerezo asa nkuwatangaye cyane yibaza uburyo uyu munyamakurukazi yaba atwite inda ya kabiri, nta n’umwaka ushize abyaye, kandi ngo yirirwa yigisha kuboneza urubyaro.

Anita Pendo yahise amusubizanya amagambo asa nkarimo umujinya agira ati “ Uzabanze umenye igisobanuro cy’iryo jambo uvuze ryo kuboneza urubyaro.”

Anita Pendo yateranye amagambo
Abafana bakomeje kumwibasira bamubwira ko atazi kuboneza urubyaro

Abafana bakomeje kumwibasira bamubwira ko atazi kuboneza urubyaro Abafana bakomeje kumwibasira bamubwira ko atazi kuboneza urubyaro

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU